Ni igitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ukuboza 2024, cyabereye mu mujyi akomokamo wa Houston muri Texas.
Ni cyo gitaramo cya mbere uyu muhanzi yaririmbyemo indirimbo zigize album ye yo mu njyana ya Country Music, aheruka gushyira hanze mu 2024 yise “Cowboy Carter”.
Uyu muhanzikazi yinjiye ku rubyiniro yicaye ku ifarashi, atangirira ku ndirimbo yise “16 Carriages”. Yaririmbye indirimbo zirimo iyitwa “Blackbird” ya The Beatles yasubiyemo ari kumwe n’abahanzi bayiririmbanye barimo Tanner Adell, Brittney Spencer, Tiera Kennedy na Reyna Roberts.
Mu bahanzi bagaragaye ku rubyiniro mu buryo butunguranye harimo Post Malone baririmbanye iyitwa “Levii’s Jeans” na Shaboozey uri mu bahanzi bagaragaye kuri iyi album
Beyoncé yaririmbye izindi ndirimbo ze zakunzwe kuri iyi album zirimo “Ya Ya”, ndetse asangwa ku rubyiniro n’umukobwa we Blue Ivy ubwo yaririmbaga indirimbo yise “Texas Hold ‘Em”.
Uyu muhanzikazi si ubwa mbere agaragaye mu bikorwa bya NFL cyane ko mu 2013, yagaragaye mu gitaramo cya “Super Bowl” cyabereye muri New Orleans ndetse mu 2016 akaririmbanana na Coldplay na Bruno Mars muri Super Bowl Halftime Show yabaye uwo mwaka.
Album ya “Cowboy Carter” yagiye hanze muri Werurwe 2024, ndetse iheruka gushyirwa mu byiciro 11 bya Grammy Awards, igira Beyoncé umuhanzi mu mateka y’ibi bihembo uhatanye mu byiciro byinshi.
Reba uko Beyoncé yitwaye ku rubyiniro
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!