Beyoncé yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Flaunt magazine, aho yavuze ko yifuza guterera akabariro mu bice bitandukanye byo mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa; uymujyi ufatwa nk’uw’urukundo kurusha indi ku Isi.
Uyu muhanzikazi yagize ati “Nzishimira guterera akabariro mu nzu Ndangamurage ya Louvre cyangwa se mu buvumo bwa ‘Arc de Triomphe’. Paris ni Umujyi mwiza cyane wuzuye ibyishimo. Mu by’ukuri icyo uba ukeneye ni amashuka mato, Vin Rouge, imbuto ndetse n’indirimbo zo mu myaka yo mu 1990 za R’n’B. Nta kindi.”
Uretse Beyonce abandi bategerejwe muri Paris muri iyi Weekend bazwi cyane harimo Tom Cruise wamamaye mu ruganda rwa sinema n’abandi. Aba bazaza basanga abandi bahanzi bakomeye muri Amerika no ku Isi nka Lady Gaga na Celion baririmbye mu birori byo gufungura Imikino ya Olempike.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!