Tina Knowles usanzwe ari umuhanzi w’imideli akaba na nyina w’icyamamare Beyoncé, akoresheje Instagram ye yahishuye ko umukobwa we atazongera gukina filime.
Ibi yabikomojeho ubwo yarabonye amashusho avuga ko Beyoncé yakoze igikorwa cy’urukundo mu 2008 ubwo yafataga miliyoni 4$ yari yishyuwe akina muri filime ‘Cadillac Records’, maze akayafashisha ivuriro rya Phoenix House rivura ababaye imbata y’ibiyobyabwenge.
Tina avuga ku ndirimbo ‘All I Could Do Was Cry’ Beyoncé yaririmbye muri iyi filime yagize ati “Nayumvise inshuro nyinshi. Iyi filime iri muzo nkunda cyane kandi ituma nkumbura umwana wanjye wafashe umwanzuro wo kutazongera gukina filime. Yayitwayemo neza.”
Aya magambo ayatangaje nyuma yaho mu 2024 Beyoncé yari yavuze ko filime ‘Mufasa: The Lion King’ yahuriyemo n’umukobwa we Blue Ivy, ko ishobora kuba iya nyuma agaragayemo.
Nubwo benshi bamenye cyane Beyoncé mu muziki, yari asanzwe anakina filime, ndetse harimo izo yakinnye zamenyekanye zirimo nka ‘Dreamgirls’, ‘Obsessed’, ‘The Pink Panther’ n’izindi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!