Izina ry’iyi album ryakomotse kuri film yitwa Lion King yanakinnyemo, yakozwe n’ikigo gitunganya film muri Amerika cya Disney.
Uyu muhanzi yayigereranyije ‘n’ibaruwa y’urukundo kuri Afurika’ kubera abahanzi batandukanye bo kuri uyu mugabane bayiriho.
Iriho Wizkid, Burna Boy, Tekno, Yemi Alade, Mr Eazi na Tiwa Savage bo muri Nigeria; Shatta Wale wo muri Ghana, Salatiel wo muri Cameroon, Busiswa na Moonchild Sanelly bo muri Afurika y’Epfo n’abatunganya indirimbo batandukanye bo muri Afurika bayikozeho.
Iyi album ya Beyoncé iriho indirimbo yiswe ‘Spirit’ irimo ahavugwamo Igiswahili yumvikanamo avuga mu ijwi ryisubiramo inshuro ebyiri ngo “Uishi kwa mda mrefu mfalme’’, bishatse kuvuga ngo “Uzarame Mwami.’’
Indirimbo Beyoncé yahuriyemo n’umugabo we Jay Z na Childish Gambino, yitwa “MOOD 4 Eva” iri kuri album yatuye Afurika (The Lion King: The Gift) mu gitero cyayo cya gatatu yaririmbyemo ko umugabo we akomoka mu Rwanda.
Muri iki gitero kandi Beyoncé na we agaragaza ko afite inkomoko muri Afurika mu bwoko bw’Abayoruba bubarizwa muri Afurika y’Iburengerazuba.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!