00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Beyonce agiye gukora ibitaramo byo kumurika album ye nshya ‘Renaissance’

Yanditswe na Uwase Kevine
Kuya 2 Gashyantare 2023 saa 10:43
Yasuwe :

Umuhanzikazi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Beyoncé Giselle Knowless Carter agiye gukora ibitaramo byo kumurika album ye ‘Renaissance’ aherutse gusohora birimo n’ibizagera i Burayi.

Ku wa gatatu tariki 1 Gashyantare 2023, nibwo uyu muhanzikazi wo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika yatangaje urugendo rwe rwo kuzenguruka umugabane w’u Burayi mu mpeshyi z’uyu mwaka.

Mu itangazo yasangije abamukirikira ku mbuga nkoranyamabaga, Beyoncé yagaragaje ko ari ibitaramo bizamara amezi atanu, kuva muri Gicurasi kugeza muri Nzeri 2023.

Ni bitaramo azakorera mu mijyi itandukanye irimo Paris, Bruxelles, Londres n’iyindi, aririmba indirimbo 16 ziri kuri album ye yise ‘Renaissance’, harimo ‘Break My soul’, ‘Cuff it’, ‘Virgo’s Groove’ n’izindi.

Ni album ya karindwi y’uyu muhanzikazi yashyize hanze muri 2022, iri guhatanira ibihembo bigera ku icyenda muri ‘Grammy awards’ ya 2023, birimo album nziza y’umwaka, indirimbo nziza y’umwaka n’ibindi.

Beyoncé w’imyaka 41 wahawe izina rya ‘Queen Bey’ nk’umwamikazi w’umuziki, yari amaze imyaka ine atagaragara ku rubyiniro, mbere y’uko agaragara mu gitaramo yakoreye i Dubai cy’iminota 75 mu ntangiriro z’uyu mwaka, cyamuhesheje miliyoni 25$ zirenga.

Beyoncé Giselle Knowles Carter yavukiye muri Leta ya Texas muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, akaba umugore w’umuraperi w’icyamamare Jay-z, babyaranye abana batatu mu myaka irenga 10 bamaranye.

Beyonce yari amaze imyaka ine atagaragara mu bitaramo, mbere y'igitaramo yakoreye i Dubai cy'iminota 75
Beyoce agiye gukora ibitaramo bizamara amezi atanu yumvisha abantu indirimbo 16 ziri kuri album ye renaissance

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .