00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Twumvane indirimbo za Tanasha Donna, umugore w’ikimero utegerejwe i Kigali watigishije East Africa

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 11 June 2024 saa 01:05
Yasuwe :

Tanasha Donna uri mu bagore bagezweho mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, yatumiwe mu bitaramo bibiri agiye gukorera mu Mujyi wa Kigali biteganyijwe ku wa 21 na 22 Kamena 2024.

Uyu mugore byitezwe ko azataramira muri The B Lounge i Nyamirambo ku wa 21 Kamena 2024 mu gihe ku wa 22 Kamena 2024, azaboye ibirori bizabera kuri ‘Piscine’ ya The B Hotel i Nyarutarama.

Ubusanzwe Tanasha Donna azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera ikimero cye, nubwo yanabaye umunyamakuru n’umunyamideli wiyamamarije guhagararira Kenya mu irushanwa rya Miss World.

Tanasha Donna w’imyaka 28 y’amavuko, yavukiye muri Kenya ku mubyeyi w’Umunya-Kenya mu gihe se umubyara ari Umutaliyani.

Ubwo yari afite imyaka 11 y’amavuko, Tanasha Donna n’umubyeyi we bimukiye mu Bubiligi kuko nyina ari ho yari yashatse undi mugabo.

Uyu mugore yaje gusubira muri Kenya agiye kwitabira irushanwa rya Miss World Kenya, nyuma aza kuba umunyamakuru wa NRG Radio mbere y’uko abivamo agashyira imbaraga mu muziki we.

Mu 2020 nibwo Tanasha Donna yinjiye mu muziki ku buryo bweruye ahita anashyira hanze EP ye ya mbere yise ‘Donatella’ yari igizwe n’indirimbo eshatu zirimo La vie yakoranye na Mbosso, Rider yakoranye na Khaligraph Jones na Te amo.

Muri uwo mwaka Tanasha Donna yasohoye indirimbo ziyobowe na Gere yakoranye na Diamond bari banakundanye, Na wewe, Sawa, Donatella, Kalypso yakoranye na Khaligraph Jones.

Umuvuduko yari yinjiranye mu muziki ntabwo wakomeje kuko mu 2021 yasohoye indirimbo ebyiri gusa zirimo Mood na Complications.

Tanasha Donna wakomeje kugorwa no gukora umuziki mu 2022, nabwo yakoze indirimbo ebyiri zirimo Karma ft Barak Jacuzzi n’iyitwa Maradona.

Uretse umuziki, uyu mugore yanakinnye filime aho iya mbere yagaragayemo ari iyitwa ‘Symphony’ yasohotse mu 2022.

Tanasha yatangiye kuvugwa mu nkuru z’urukundo mu 2017 ubwo yari amaze gutandukana n’umukinnyi wa filime Nick Mutuma, mbere y’uko mu 2018 atangira gucudika na Diamond babyaranye umwana w’umuhungu mu 2019.

Uretse kubyarana aba banakoranye indirimbo bise ‘Gere’ icyakora iby’urukundo rwabo bizamo ibibazo batandukana mu 2020.

Kuva yatandukana na Diamond, Tanasha Donna ntabwo arongera kuvugwa mu nkuru z’urukundo.

Ibitaramo byose bya Tanasha Donna azabihuriramo na DJ Toxxxyk uri mu ba mbere bakunzwe mu Rwanda mu bijyanye no kuvanga imiziki
Tanasha Donna agiye gukorera ibitaramo bibiri i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .