Kagorora yakoze iyi filime afatanyije na bagenzi be barimo Ngiruwonsanga Fraterne, Habimana Rachid na Kamikazi Mpyisi. Iri mu bwoko bwa filime mbarankuru ikaba ifite iminota 72.
Muri iyi filime hagaragaramo abantu batandukanye bagaruka ku buboshyi cyane cyane ubw’agaseke, ndetse n’ibindi bigaragaza ubwiza bw’Umuco Nyarwanda.
Iyi filime igaragaza amateka, umuco n’imibereho y’abanyabukorikori bakora ubudozi. Igaragaramo Mbwinuro Katerina, w’imyaka 80 wagize uruhare rukomeye mu guteza imbere abagore, abigisha kudoda.
Kuva ku bakobwa be kugeza ku mukwe we, iyi mpano yabahaye ubushobozi bwo kwigira mu bukungu, ikaba n’urusobe rw’ubwiyunge, umuco n’udushya.
Kagorora yabwiye IGIHE ko ari filime bahisemo gukora kuko hari bimwe mu bintu abantu birengagiza mu muco nyarwanda bikwiriye kwitabwaho.
Ati “Hari bimwe twirengagiza kandi bifite akamaro kanini. Niyo mpamvu twahisemo gukora iyi filime ngo twerekane ubukungu bwihishe mu buboshyi bw’ibiseke.”
Yakomeje avuga ko iyi filime mbarankuru yafatiwe amashusho mu turere dutandukanye nka Musanze, Huye, Ruhango, Muhanga n’Umujyi wa Kigali.
Umushinga wayo watewe inkunga na Irebe Basket Collection, ukaba waratunganyijwe na Mbaza Inc, uyobowe na Kagorora Benjamin, naho amashusho yafashwe na Habimana Rachid.
Iyi filime izajya hanze muri Nzeri 2025. Ije ikurikira iyo Kagorora aheruka gukora yise “Wicked Boss”. Iyi yatoranyijwe mu maserukiramuco mpuzamahanga atanu, arimo Lift Off Film Festivals i Manchester.
“Wicked Boss” igaruka ku bakoresha basuzugura abakozi, bakagera aho bashaka gufata abagore ku ngufu.
Ni filime igaruka ku nkuru y’umukobwa witwa Rachel uba ukora muri sosiyete y’ubucuruzi y’uwitwa Mr Lewis.
Uyu mugabo aba ari umunyamahane ndetse n’umunyamwaga ku buryo abakozi be yaba abasore n’abakobwa bamukorera bitotomba, bamwe binubira amasaha y’ikirenga abakoresha n’ibindi biba bituma bakora badatekanye.
Uyu mugabo utangira gutuma n’abakiliya be muri iyi sosiyete bamucikaho, ibye biza kuba bibi ashatse gufata ku ngufu Rachel.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!