Chorale Christus Regnat yahembwe miliyoni ebyiri kubera indirimbo yakoranye na Yverry na Andy Bumuntu

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 31 Ukwakira 2020 saa 06:52
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa 31 Ukwakira 2020, abahanzi babashije gutsinda mu cyiciro cya gatatu cy’irushanwa rya MNI bashyikirijwe ibihembo byabo. Bari barangajwe imbere na Chorale Christus Regnat yabaye iya mbere ibicyesha indirimbo ‘Mama Shenge’ bakoranye na Yverry ndetse na Andy Bumuntu.

Ibi bihembo bitangwa n’urubyiruko rwihurije hamwe, ku bufatanye n’ibigo bitandukanye ku isonga harimo RALC, yinjiyemo mu rwego rwo gushyigikira ubuhanzi nka kimwe mu biranga umuco.

Chorale Christus Regnat yabaye iya mbere ibikesha indirimbo ‘Mama Shenge’ bakoranye na Yverry ndetse na Andy Bumuntu. Muri iri rushanwa iyi korali yagize amajwi ibihumbi 34,720 aho yahatanaga n’abarenga 54. Iyi korali yashyikirijwe igihembo cya miliyoni ebyiri.

Nubwo atitabiriye uyu muhango, Umuramyi Arsene Tuyi yabaye uwa kabiri abicyesha indirimbo ye yise ‘Naranyuzwe’ imaze imyaka ibiri isohotse, aho yagize amajwi ibihumbi 28, 007. Yahembwe ibihumbi 700 Frw.

Umwanya wa Gatatu wegukanwe n’umuhanzi Isharah Alliance abicyesha indirimbo ye yise ‘Ubumuntu’. Ni indirimbo imaze amezi atatu isohotse, aho uyu musore yagize amajwi 13,507 muri iri rushanwa. Ashyikirizwa ibihumbi 300 Frw.

Usibye ibihembo abatsinze begukanye buri wese yanashyikirijwe 60% by’amafaranga abakunzi be bakoresheje bamutora.

Muyoboke Alex watumiwe yishimiye iki gikorwa asaba abagitegura gukomeza urukundo bafitiye umuziki.

Yabasabye kugerageza kwagura ibikorwa byabo bagategura irushanwa rihemba abahanzi muri rusange kuko ari ikintu cyabuze mu Rwanda.

Yibukije abahanzi ko bekeneye gutekereza uburyo umuziki bawukora nk’ubucuruzi kugira ngo ukora umuziki bibe byamutunga kandi neza.

Yunzemo ati”Nifuza ko umuhanzi wakoze neza abishimirwa, nababajwe n’ukuntu Yvan Buravan yatsindiye igihembo mpuzamahanga ariko bikarangira inaha mu Rwanda bidahawe agaciro. “

Intore Tuyisenge wari uhagarariye Federasiyo ya muzika nyarwanda, yashimiye MNI imaze umwaka ikora igikorwa cy’indashyikirwa mu muziki w’u Rwanda.

Usibye gushimira abategura ibi bihembo, yashimiye Leta y’u Rwanda idahwema gutera inkunga abahanzi mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Yasabye abashoramari, gushora imari yabo mu mishinga y’umuziki, ati “Nka MNI ibonye ubushobozi ibihembo byava uko biri ubu bikiyongera bityo icyo umuhanzi ari kwinjiza kikiyongera.”

Iraguha Valens ukora mu Nteko nyarwanda y’ururimi n’umuco ari nawe wari umushyitsi mukuru, yasabye abahanzi kwitabira iri rushanwa kuko usibye kubinjiriza amafaranga ari uburyo bwiza bubafasha no kuba bamenyekanisha ibihangano byabo.

Yashimiye MNI ku bufatanye bafitanye na RALC ndetse n’uburyo igikorwa cyabo bakibonamo iterambere ry’umuziki nyarwanda.

MNI ni urubuga rwa internet rushyirwaho indirimbo z’abahanzi batandukanye b’abanyarwanda maze abakunzi b’umuziki bagatora izo bakunze, ihize izindi nyuma y’amezi atatu igahabwa igihembo.

Umuhanzi ubwe ni we ufata iya mbere kugira ngo indirimbo ye igaragare kuri uru rubuga ashyiraho umubare w’indirimbo yifuza zose.

Gutora bikorerwa ku rubuga rwa internet ariko utoye inshuro imwe acibwa amafaranga mirongo itanu (50Frw) yishyura akoresheje telefone ngendanwa akanze *611#.

Muyoboke Alex yasabye abahanzi gushyira imbaraga mu muziki bakora, bakawukoramo ubucuruzi kuko ari umwuga watunga abantu, aha yahembaga uwabaye uwa gatatu
Ni umuhango wari witabiriwe n'abantu banyuranye bafite aho bahuriye n'ubuhanzi
Chorale Christus Regnat yabaye iya mbere ibicyesha indirimbo ‘Mama Shenge’ bakoranye na Yverry ndetse na Andy Bumuntu
Bakatanye umutsima wo kwizihiza umwaka bakorera mu Rwanda
Bamwe mu bakunzi b'umuziki bari batumiwe muri ibi birori
Iraguha Valens ukora mu Nteko nyarwanda y’ururimi n’umuco ashyikiriza igihembo uwari wahagarariye Umuramyi Arsene Tuyi wabaye uwa kabiri
Intore Tuyisenge yashimiye MNI umwaka imaze ifasha abahanzi

Amafoto: Nsanzabera Jean Paul


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .