Ben Nganji agiye gusohora filime y’urwenya yakinanye n’umugore we

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 Ukwakira 2020 saa 05:05
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi wa muzika, umunyamakuru, umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime, Ben Nganji, agiye gusohora filime ye nshya yise “Cyanzekwana”, yakinanye n’umugore we Ufitinema Yvette bamaranye imyaka ine.

Mu kiganiro na IGIHE, Ben Nganji yavuze ko iyi filime yitegura gusohora ari iyo gusetsa, ifite umwihariko wo kuba yarakiniwe mu turere umunani tw’u Rwanda. Utwo ni Huye, Gisagara, Nyanza, Ruhango, Muhanga, Kamonyi, Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro.

Ben Nganji yavuze ko iyi filime ikubiyemo inkuru y’umuhungu w’ingaragu wujuje imyaka 40, ushyirwa ku gitutu kubera kwanga gushaka, nk’uko bikunze kugendekera abahungu bagejeje iyi myaka.

Ben Nganji yagize ati ”Cyanzekwana na we ni ibyo byamubayeho, byatumye afata icyemezo cyo kurongora ndetse ashyiraho itariki ntarengwa y’iherezo ry’ubusore bwe.”

“Umunsi w’ubukwe wageze yabyibagiwe kuko yari yaragiye i Huye kwiryohereza n’inshuti ze. Mu nzira yo gusubira i Kigali n’amaguru, uyu musore yagiye ahura n’ibibazo binyuranye, ari nabyo abantu bazareba muri iyi filime.”

Abajijwe niba umufasha we yari asanzwe akina filime, Ben Nganji yagize ati ”Yari asanzwe ari umukinnyi w’Ikinamico zo kuri radiyo, urugero ni iyo bise Nyiramubande yacaga kuri Radiyo Ijwi rya Amerika yakinnyemo. Si umuntu wakomeje kubigira umwuga, ariko impano yo yari ayifite.”

Iyi film izaba ikurikira iyo aherutse gusohora yise “Amadorari 100”. Ni filime zifite umwihariko wo kugira amagambo make, zikagira ibikorwa byivugira ku buryo n’umuntu utumva Ikinyarwanda wese yayireba akumva ibirimo.

Nk’uko Ben Nganji yabitangaje, hatagize igihinduka iyi filime yasohoka bitarenze ku wa Gatanu tariki 30 Ukwakira 2020.

Ben Nganji ni umuririmbyi n’umunyarwenya. Mu muziki azwi mu ndirimbo Mbonye Umusaza, Mon Garçon, Nsazanye Inzara, Amavi y’Abagabo, Umwari Umwaye, Nyina w’u Rwanda, Habe n’Akabizu, Rehema, Uzaba Umugabo n’izindi.

Cyanzekwana, filime nshya ya Ben Nganji izagaragaramo umufasha we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .