Muri iyi minsi Abanyarwanda bakomeje kugaragaza urukundo bafitiye umuziki gakondo by’umwihariko uw’abahanzi bo hambere icyakora uko bawukunda niko amateka agaragaza ko nta gikozwe uyu muziki wakwibagirana.
Izi mpungenge zituma abakunzi b’uyu muziki badasinzira buri gihe baba bashaka kurebera hamwe icyawusigasira.
Ben Ngabo wamenyekanye nka Kipeti abinyujije mu mushinga we yise “Umuzi” yatangiye ibitaramo by’umuziki gakondo.
Igitaramo cya mbere cya gakondo cyahuje uyu muhanzi n’abacuranzi barindwi bari biyambaje undi musore ucuranga umuduri kibera ahitwa White Horse mu mujyi wa Kigali ku wa Kane tariki 12 Ukuboza 2019.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Kipeti yavuze ko uyu ari umushinga yatangije mu rwego rwo gusigasira ibicurangisho gakondo by’umuziki Nyarwanda.
Iki gitaramo cyibanze cyane ku bicurangisho gakondo birimo Umuduri, Icyembe, Iningiri, Inanga, Umwirongi n’ingoma.
Kipeti yavuze kandi ko bagize amahirwe bakabona abantu bakunze ibi bitaramo na bo bategura byinshi ku buryo abantu bagira ahantu ho gutaramira bya Kinyarwanda biyibutsa umuziki gakondo w’Abanyarwanda.
Ati “Tugize amahirwe tukabona abantu babikunda nta kabuza twakora ibitaramo byinshi, twakorera ahantu hatandukanye ku buryo Abanyarwanda aho batuye hose babasha kubona aho gutaramira bya Kinyarwanda.”
Ben Ngabo Kipeti ni umuhanzi wo hambere umaze imyaka irenga 30 akora umuziki uzwi cyane mu ndirimbo nka ‘Zana Inzoga, "Ingendo y’abeza" n’izindi zakanyujijeho zikanafata imitima y’abakunzi b’umuziki.
Reba uko iki gitaramo cyagenze

TANGA IGITEKEREZO