Ben Kayiranga yahishuye uko yahuye na se bwa mbere afite imyaka 45

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 18 Gashyantare 2020 saa 09:08
Yasuwe :
0 0

Ben Kayiranga ni umuhanzi w’Umunyarwanda w’icyamamare ariko ukorera umuziki we ku mugabane w’u Burayi cyane ko atuye mu Bufaransa, muri iyi minsi uyu mugabo ari mu Rwanda aho yahishuriye ko yamenye Se umubyara afite imyaka 45 y’amavuko.

Ibi Ben Kayiranga yabitangarije mu kiganiro “Versus” gica kuri Televiziyo Rwanda kigakorwa na Lucky Nzeyimana.

Ben Kayiranga yagize ati “Umuryango wanjye uri mu bahohotewe ku Gisenyi mu mwaka wa 1959, hari bamwe bagiye muri RDC nakuriye mu muryango, Mama wanjye yaje gushakwa n’umuzungu ariko nta mahirwe nagize yo kubona Papa.”

Ben Kayiranga yakomeje avuga ko yabonye Se mu 2014 ubwo yari afite imyaka 45, icyakora nyuma y’imyaka ibiri bahuye uyu mubyeyi yaje kwitaba Imana.

“Ndashimana Imana ko nabonye Data atarapfa, twaravuganye mbona mfite utuntu twe nawe arambwira ngo arabona dusa, namwibonyemo ariko ntabwo nagize amahirwe yo gukurana na we.”

Uyu muhanzi yavuze ko ubwo yahuraga na Se, umubyeyi we yagize ubwoba amusobanurira uko yatandukanye na nyina, Kayiranga avuga ko ibisobanuro bya Se yasanze bihuye n’ibyo nyina yamubwiraga bityo aramubabarira.

Kayiranga avuga ko kuba atarabanye na Se mu buto bwe bitamugizeho ingaruka cyane kuko Nyirakuru ubyara nyina yamuhaye urukundo rwinshi.

Icyakora yagize ati” Nta rukundo rw’abagabo nagize, ndi inshuti n’abagore cyane kurusha uko nakunda abagabo kuko nibo bandeze nibo mpa agaciro, wenda iyo mbana na papa mba ntekereza ibindi.”

Ben Kayiranga yakuriye mu muryango wo kwa Nyina, amahirwe avuga ko yagize ni uko umubyeyi we yaje gushakana n’umuzungu bituma bajya mu Bufaransa nk’abana be kuva mu 1984, aho yaje kugaruka mu Rwanda mu 1997.

Kuri ubu Ben Kayiranga afite umugore n’abana batanu bose babana mu Bufaransa nubwo akenshi iyo aganira n’itangazamakuru yitsa avuga ko yifuza kuzataha akaza gutura mu Rwanda.

Kayiranga Benjamin [wamamaye nka Ben Kayiranga] azwi cyane mu ndirimbo zinyuranye nka; Freedom, Only you yakoranye na The Ben n’izindi nyinshi zatumye uyu mugabo aba icyamamare.

Reba indirimbo "Freedom" ya Ben Kayiranga, imwe mu zatumye benshi bamenya uyu mugabo mu muziki w’u Rwanda

Ben Kayiranga yahishuye ko yabonye Se bwa mbere afite imyaka 45
Ben Kayiranga afite indirimbo zinyuranye zakunzwe, ajya ananyuzamo agakora izo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .