00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ben Affleck na Jennifer Lopez bahamije urukundo rwabo basomanira ku karubanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 15 Kamena 2021 saa 06:39
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo kwiyunga kwa Jennifer Lopez na Ben Affleck, bakomeje kugaragaza ko urukundo rwabo ruri gufata indi ntera ndetse baheruka gusohokana bafatwa amashusho n’amafoto bari gusomanira mu ruhame.

Lopez w’imyaka 51 na Affleck wa 48 ku Cyumweru gishize bafotorewe muri Malibu, bagiye gusangira ibya nimugoroba. Page Six yatangaje ko aba bombi bari kumwe ku isabukuru y’imyaka 50 y’umuvandimwe wa Jennifer Lopez witwa Lynda Lopez usanzwe ari umunyamakuru.

Mu mafoto yafashwe , aba bombi bagaragaye bari kongorerana, indi bagaragara bari gusomana byimbitse ubona ko bahuje urugwiro. Mu mashusho yafashwe agaragaza abana ba Jennifer b’impanga Emme Maribel na Maximilian "Max" David bari kumwe na Marc Anthony wahoze ari umugabo we.

Hari aho aba bana bagaragara begera Ben Affleck na Jennifer hari ibintu bari kubereka muri telefoni.

Amakuru avuga ko umubyeyi wa Jennifer Lopez witwa Guadalupe Rodríguez ari umwe mu bantu bashyigikiye gusubirana kwe na Ben bityo akaba ariyo mpamvu yagiye muri ibi birori atikandagira.

Umwe mu nshuti z’uyu muryango yabwiye People ati “Mu gihe cyashize mama wa Jennifer na Ben bari inshuti z’akadasohoka. Guadalupe yakundaga Ben. Yari yarababajwe no kuba we n’umukobwa batagikundana guhera batandukanye mu myaka yashize.”

Ben Affleck na Jennifer basigaye bahorana, bagendana kenshi nk’uko ibitangazamakuru byinshi byo muri Amerika bimaze iminsi bibitangaza. Mu minsi ishize bombi bari kumwe kuri 1 Hotel muri South Beach.

Nyuma yo kuva aho bahise bajyana ahitwa Anatomy Gym muri Miami Beach aba ariho bakorera imyitozo ngororamubiri.

Ibyo gusubukura urukundo rw’umukinnyi w’icyamamare muri Sinema i Hollywood, Benjamin Géza Affleck-Boldt [Ben Affleck] n’umuririmbyi Jennifer Lopez byatangiye kuvugwa mu ntangiriro za Gicurasi.

Icyo gihe aba bombi bagaragaye bari kumwe ahitwa Big Sky Resort muri Leta ya Montana iri mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Affleck yambitse impeta y’urukundo Jennifer Lopez mu 2002 ndetse icyo gihe mu itangazamakuru couple yabo yari yariswe “Bennifer”.
Iby’urukundo rwabo byaje gusa nk’ibihosha mu 2003 ubwo basubikaga ubukwe bwabo. Mu 2004 baje gutandukana. Buri umwe yagiye agira abandi bakunzi ndetse aranabyara.

Jennifer afite abana babiri b’impanga b’imyaka 13, yabyaranye n’uwahoze ari umugabo we, Marc Anthony. Uyu mugore yakoze ubukwe n’abakinnyi ba filime babiri ari bo Ojani Noa mu 1997 batandukana nyuma y’umwaka umwe na Cris Judd bakoze ubukwe mu 2001 bagatandukana hashize igihe gito. Nyuma yaje gukundana Ben Affleck ariko baza gutandukana batamaranye kabiri. Yanakundanye n’umuririmbyi Marc Anthony batandukana mu 2014.

Ben Affleck na we yakundanye n’abarimo Jennifer Garner banabyaranye abana barimo Violet Affleck, Samuel Garner Affleck na Seraphina Rose Elizabeth Affleck. Muri Mutarama uyu mwaka yatandukanye na Ana Celia de Armas Caso [Ana de Armas] ukomoka muri Cuba umaze igihe yamamaye mu ruganda rwa sinema i Hollywood muri Amerika ndetse no muri Espagne.

Aba bombi bagaragaye bahuje urugwiro
Aha bari bari kongorerana
Kuva byatangira kuvugwa ko bakundana nibwo bwa mbere hagiye amafoto yabo hanze bari gusomana
Bamaze iminsi bafotorwa basohokanye ariko akenshi bigaga amayeri buri wese akagenda ukwe Bikarangira bavumbuwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .