Bashyize ubuzima bwabo mu kaga ngo bacungure igihugu! Nyirinkindi yakoze indirimbo ishimira Inkotanyi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 22 Kamena 2020 saa 08:08
Yasuwe :
0 0

Nyirinkindi Ignace wamamaye nka ’Mutore cyane’ kubera indirimbo yahimbye ubwo yashyigikiraga Perezida Kagame mu matora yo mu 2017 yongeye gukora mu nganzo asohora indirimbo “Mwarakoze Inkotanyi” yo gushimira ibikorwa ingabo zahoze ari iza RPF Inkotanyi zimaze kugeza ku gihugu.

Nyirinkindi avuga ko iyi ndirimbo nshya yayikoze mu rwego rwo gushimira ingabo za RPF Inkotanyi zabohoye igihugu zikanafatanya n’Abanyarwanda kucyubaka kikaba kigeze ku iterambere ryishyimirwa.

Yagize ati "Imyaka 26 irashize Inkotanyi zibohoye igihugu, njye natangiye kwishimira ibyiza twagezeho mu myaka ishize twibohoye. Iyi ni indirimbo nahisemo gukora kugira ngo ngaragaze ishimwe ry’abandi banyarwanda ku ngabo zacu.”

“Iyi ndirimbo yakunze kujya yifashishwa mu gushyushya abantu by’umwihariko mu ngabo, naje rero kuyiganirizwaho n’umwe mu bayikoreshaga ambwira inyikirizo yayo ariko ntiyampa amagambo agize ibitero, byatumye njye nicara nshaka amagambo yo kwifashisha mu bitero.”

Muri iyi ndirimbo uyu musore yumvikana ashimira ingabo ku bwo kubohora igihugu ariko yanagera hagati akazishimira kuba zaracyubatse kikaba ubu kiri mu by’intangarugero muri Afurika.

Avuga ishimwe afite ku Nkotanyi yagize ati ”Ishimwe njye mfite ku nkotanyi ni ryinshi. Ndashimira abo biyemeje gushyira ubuzima bwabo mu kaga kugira babohore igihugu ndetse bakaba banakomeje kugihesha ishema mu ruhando mpuzamahanga.”

Muri iyi ndirimbo hari aho agira ati ”Ntacyo mfite nabaha kirenze kubashimira, Mana itanga umugisha jya uhora uwuha Inkotanyi.”

Nyirinkindi ubusanzwe ni umuhanzi ukora umuziki gakondo wamenyekanye mu ndirimbo nka "Nkugabiye urukundo" ariko by’umwihariko benshi bamumenye mu gihe cyo kwamamaza Perezida Kagame mu 2017 ubwo yari afite indirimbo yitwa “Mutore cyane”.

Reba indirimbo "Mwarakoze Inkotanyi" ya Nyirinkindi Ignace

Nyirinkindi avuga ko nk'urubyiruko ari umwe mu bafite ishimwe ku nkotanyi kuko yagize amahirwe yo gukurira mu gihugu cyiza cy'intangarugero muri Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .