Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, Belyse Hitayezu yasangije abamukurikira amafoto ari kumwe n’umusore yihebeye aca amarenga ko yaba yamaze no kwambara impeta ubusanzwe yambikwa umukobwa wemereye umusore kuzabana akaramata.
Icyakora nubwo yasangije amafoto abamukurikira, Hitayezu Belyse yirinze kugaruka kuri uyu musore wamwambitse impeta.
Belyse Hitayezu yatangiye kuvugwa mu nkuru z’urukundo mu 2017 ubwo yari umwe mu nkumi zakundanaga n’abasore bo mu itsinda rya Active ryabicaga bigacika mu muziki muri iyo myaka.
Inkuru z’urukundo mu itsinda rya Active mu gihe cya Belyse Hitayezu na Tizzo zakomejwe nuko Olivis nawe icyo gihe yakundanaga na Uwase Vanessa Raissa mu gihe Derek we yakundanaga na Teta Sandra.
Nyuma y’igihe gito Belyse Hitayezu avugwa mu rukundo na Tizzo ibyabo byaje guhwekera nawe nyuma aza kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yimukiye mu Mujyi wa Portland muri Leta ya Maine.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!