Ni amagambo Kaliza yagarutseho yifashishije urukuta rwe rwa Twitter, aho yashyize ifoto ya Kigali Convention Centre iri kwaka mu mabara ari mu ibendera rya Commonwealth, agaragaza iterambere ry’u Rwanda nk’umusaruro w’icyuya rukomeje kubira.
Kariza yagize ati “Twavuye ibyuya batureba! Dutigita Bo bakiryamye! Iyi mihanda iradukanda turi gushaka iminanda! None baravuga ngo ’NYWE’”
Aya ni amagambo yo mu nyikirizo y‘indirimbo ya Nel Ngabo yise ‘Nywe’. Buri wese wagenekereza kumva icyo Kariza yashakaga kuvuga muri ubu butumwa, yabuhuza no kugaragaza ko umusaruro w’u Rwanda uturuka mu mbaraga rwakoresheje ngo rugere aho ruri kuri ubu.
Nel Ngabo wakoze iyi ndirimbo mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko yishimiye kuba indirimbo ye yakwifashishwa n’umuyobozi wo kuri uru rwego.
Ati “Ni iby’agaciro gukora indirimbo ikifashishwa n’abayobozi. Icyiza kirimo ni uko njye naririmbaga umuziki ariko guhuzwa n’ibikorwa by’igihugu hari byinshi bivuze. Umuziki wanyuze mu bibazo byenda kumera nk’iby’u Rwanda nuko Igihugu cyo cyamaze kubyikuramo mu gihe twe tukirwana n’ibirimo ubukungu ariko nibura haragaragara icyizere.”
Ubu butumwa Kariza abutangaje mu gihe u Rwanda ruri kwakira Inama Mpuzamahanga y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza ‘Commonwealth’ CHOGM.
Izi lyrics rwose ziri relevant muriyi minsi…🎶 “Twavuye ibyuya batureba! Dutigita Bo bakiryamye! Iyi mihanda iradukanda turigushaka iminanda! None baravuga ngo NYWE”🎶 🎵 #RwandaWorks pic.twitter.com/9n1XLkIbeK
— Belise Kariza (@BeliseKariza) June 24, 2022

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!