00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bebe Cool ari mu mushinga wo kumurikira album ye nshya i Kigali

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 18 December 2024 saa 01:58
Yasuwe :

Umuririmbyi w’umunya-Uganda, Moses Ssali wamenyekanye mu muziki nka Bebe Cool, yatangiye gushyira hanze ibihangano bigize album ye nshya ifite amahirwe menshi yo kumurikirwa mu Mujyi wa Kigali.

Uyu muhanzi wamamaye mu muziki mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba yari amaze igihe kinini atumvikana ndetse bamwe mu bakunzi be bazwi nka “Gagamel Phamily” bari bamaze igihe ku mbuga nkoranyambaga bamwotsa igitutu bashaka kumenya ibyo ahugiyemo.

DR. Kintu Muhammad usanzwe ari umujyanama w’uyu mugabo i Kigali yabwiye IGIHE, ko bamaze iminsi batunganya album nshya, bitegura gushyira hanze mu minsi ya vuba ndetse bakaba bateganya ko yamurikirwa muri Kigali.

Ati “Twari tumaze igihe kinini turi mu mushinga wa album ya Bebe Cool nshya. Ikindi kinejeje ni album twifuza ko yamurikira i Kigali, mu mwaka utaha kuko ari ahantu afata nko mu rugo ha kabiri, kandi yishimira cyane iyo ahageze.”

Iyi album nshya ya Bebe Cool yayise “Break The Chains”. Kintu avuga ko bashatse gukorana n’abahanzi nyarwanda kuri iyi album nshya ariko ntibibakundire, kubera kudahuza ibihe.

Iyi album nshya iriho ibihangano binyuranye byakozwe n’aba-Producer barimo ab’iwabo muri Uganda, abanya-Nigeria ndetse n’abo muri Afurika y’Epfo.

Bebe Cool ateganya kuza i Kigali mu minsi ya vuba, kumenyekanisha album ye nshya ndetse we n’abamufasha mu Rwanda, bagatangira kwiga uko bashaka amatariki meza bazamurikiraho iyi album ye i Kigali.

Mu gusogongeza abantu umwimerere w’indirimbo zigize album ye nshya, kuri ubu Bebe Cool yahereye ku ndirimbo ye nshya ’Circumference’’ yakozwe mu buryo bw’amajwi na Philkeyz, usanzwe ari umuhanzi na Producer ukomeye muri Nigeria.

Uyu mugabo asanzwe akorana n’abahanzi bakomeye muri Nigeria barimo Kizz Daniel, Yemi Alade n’abandi batandukanye.

Iyi album nshya ya Bebe Cool izaza ikurikira izindi yakoze zirimo iyo yise “Mbozi Za Malwa’’ yagiye hanze mu 2018 ari nayo yaherukaga, “Kasepiki” yakoze mu 2010, “Go Mama” iriho indirimbo nka ‘Love You Everyday’ iri mu ndirimbo ze zakunzwe cyane n’izindi.

Ushaka kureba indirimbo nshya y’uyu muhanzi wakanda hano.

Bebe Cool ari mu mushinga wo kumurikira album ye nshya i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .