Uyu mugore yamenyekanye mu ndirimbo ‘Azabatsinda Kagame’ yakoze mu rwego rwo gushyigikira Perezida Paul Kagame mu matora y’umukuru w’Igihugu yabaye mu 2024.
Kuri uyu wa 20 Gashyantare 2025 nibwo Musengamana Béatha yasezeranye n’umugabo we mu muhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi.
Musengamana yavuze ko yishimiye gusezerana n’umugabo we bari bamaze imyaka 12 babana mu buryo bunyuranye n’amategeko.
Ati “Ndishimye gusezerana n’umugabo wanjye, ndishimye cyane.”
Valens wasezeranye na Musengamana yavuze ko yishimiye gusezerana mu mategeko n’umugore we, nyuma y’igihe bitekerezaho bagasanga ari ngombwa ko babana mu buryo bwemewe n’amategeko.
Musengamana na Valens bemereye IGIHE ko ibindi birori by’ubukwe bwabo babitegenya mu mpeshyi ya 2025.
Musengamana Béatha ni umwe mu bahanzi bahiriwe no gukora indirimbo imwe igahita imugira ikimenyabose. Uretse kuba yararirimbye mu birori byo kwamamaza Perezida Kagame, Musengamana ni umwe mu bahanzi banatumiwe gususurutsa abitabiriye ibirori byo kwishimira intsinzi.
Indirimbo ‘Azabatsinda Kagame’ yahinduye ubuzima bw’uyu mugore cyane ko yanahise ahabwa inzu yo guturamo yubatse mu Murenge wa Nyamiyaga ari naho asanzwe atuye.
Ni indirimbo Musengamana Béatha yakoze afatanyije n’itsinda ryitwa ‘Indashyikirwa mu Mihigo’ basanzwe baririmbana. Rigizwe n’ababyinnyi n’abaririmbyi batuye mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Nyamiyaga, Akagari ka Kidahwe.
Mu 2023 nibwo Musengamana Béatha yashinze iri torero mu gihe biteguraga ibirori byo gutaha ku mugaragaro amazi meza abaturage batuye mu Kagari k’iwabo bari bubakiwe n’Akarere ka Kamonyi.







Amafoto: Kasiro Claude
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!