Iyi album y’indirimbo 10 zirimo Karma, Icyegeranyo bakoranye na G-Bruce, Ni razima, Ambulance, Kugakanu bakoranye na Bushali, Igisoro, Byanyabyo bakoranye na B-Threy, System, Tuhaporomore bakoranye na Zeotrap na Hit Irarangira.
Mu kiganiro na IGIHE, Nessa yavuze ko iyi album izasohoka mu minsi iri imbere mu gihe izi ndirimbo zose zamaze kurangira nubwo nta n’imwe irajya hanze.
Ati “Album yose yararangiye ndetse turitegura kuyisohora mu minsi iri imbere, ni album iriho indirimbo twiyambajeho abandi baraperi kandi twizeye ko abakunzi b’umuziki bazaryoherwa.”
Indirimbo 10 zigize album nshya ya Beat Killer na Nessa zose zizaba ari nshya kuko nta n’imwe barashyira hanze.
Nessa na Beat Killer basigaye babana nk’umugore n’umugabo ndetse batangiye gufasha impano nshya bahereye ku muhanzi witwa Topic.
Mu myaka irenga 10 bamaze bakorana, Nessa na Beat Killer mu minsi ishize bemeje ko bamaze itandatu babana nk’umugore n’umugabo nubwo ari amakuru bari baragize ibanga kugira ngo babanze bubake ibyo bashakaga gushyira ku murongo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!