00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Beat Killer na Nessa bashimangiye ko hari amahirwe bakuye mu guhura na Minisitiri Utumatwishima

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 January 2025 saa 10:59
Yasuwe :

Abaraperi Beat Killer na Nessa bavuze ko guhura na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah, byarushijeho kubafungurira inzira mu rugendo rwabo nk’abanyamuziki.

Mu ntangiriro za Gicurasi 2024 ni bwo Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah ari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta Sandrine Umutoni, bakiriye mu biro abahanzi barimo Nessa, Beat Killer; ababyinnyi Tity Brown na Jojo Breezy ndetse n’urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga harimo Judy na Kimenyi Tito.

Ibiganiro bagiranye byibanze ku bufatanye hagati ya Minisiteri n’imbogamizi zitandukanye zikigaragara mu buhanzi.

Mu Kiganiro RTV Versus cya Televiziyo Rwanda, Beat Killer yavuze ko umwaka ushize wababereye uw’ibikorwa byinshi ndetse bishimira ko bahuye na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah.

Ati “Uriya ntabwo ari umuntu mushobora guhura ngo birangire gutyo.”

Nessa yakomeje avuga ko guhura na Minisitiri Utumatwishima hari byinshi byabunguye.

Ati “Ukamenya ko hari aho ugera, yatumye tumenya ko rimwe na rimwe umuntu agomba guca bugufi, ukamenya uko ugomba kugenda.”

Nessa na Beat Killer baheruka gushyira hanze album bise ’Karma’. Ni album igizwe n’indirimbo 10 ndetse n’inyongezo imwe bise ’Ntacyo bitwaye’ yasohotse ikoze mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Nessa na Beat Killer bamaze imyaka isaga 10 bakorana umuziki n’itandatu babana nk’umugabo n’umugore bavuze ko mu myaka ibiri ishize bamaze gushyira hanze indirimbo zirenga 300.

Beat Killer na Nessa bashimangiye ko hari amahirwe bakuye mu guhura na Minisitiri Utumatwishima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .