Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Bazongere yavuze ko igitekerezo nk’iki cyakomotse mu ikipe y’abantu bakunze gukorana siporo ngororamubiri, zaba izo kugenda n’amaguru ndetse no guterera imisozi itandukanye yise ‘Walking for health body and mind’.
Nyuma yo gutangiza iyi kipe umwaka ushize, Bazongere yavuze ko we n’abanyamuryango bari bemeranyije ko bazitabira umuhango wo #KwitaIzina bagiye n’amaguru, gusa ku bw’amahirwe make ibirori biza guhagarara.
Ati “Twari twateguye ko tuzitabira umuhango wo #Kwitaizina tugiye n’amaguru icyakora biza guhagarara ku munota wa nyuma. Njye rero nari nateguye urwo rugendo naje kurukora ngenda ibirometero 105.”
Icyakora nubwo iki gikorwa cyahagaze bigatuma abarenga 17 bari biyandikishije kurukora batabigeraho, icyakora yizeza ko igihe kizasubukurirwa bazarukora.
Uyu mukobwa wari wakoresheje iminsi itatu mu birometero 105, avuga ko yifuje gukora urundi rugendo rwisumbuyeho ahitamo kwerekeza i Rubavu.
Bazongere wari ugeze bwa mbere mu Karere ka Rubavu ni uko yiyemeje gukora urugendo Kigali-Rubavu n’amaguru, akora ibirometero 150 mu gihe cy’iminsi ine.
Umunsi wa mbere w’uru rugendo yaraye kwa Nyirangarama mu Karere ka Rurindo, bucya atangira urugendo yakomereje i Musanze aho yaraye ku munsi wa kabiri.
Ku munsi wa gatatu yaraye mu Karere ka Nyabihu mbere y’uko atangira urugendo rwerekeza mu Karere ka Rubavu aho yageze kuri uyu wa 23 Werurwe 2025.
Uru ni urugendo Bazongere avuga ko yarukoze mu rwego rw’ubukangurambaga bwo gukora siporo ngororamubiri mu kurushaho kugira ubuzima bwiza, kuruhura umubiri ndetse no kuruhura ubwonko.
Uyu mukobwa yavuze ko ibirometero 93 bya mbere yakoze kuva i Kigali yerekeza i Musanze yabikoranye n’umusore witwa Cedric mbere y’uko ahura na Josiane bahagurukanye i Musanze berekeza i Rubavu, urugendo rw’ibirometero 57.
Uteranyije igihe yamaze mu muhanda, kigera ku masaha 34, iminota 39 n’amasegonda 26.









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!