Bayingana yabigarutseho mu butumwa yacishije ku mbuga nkoranyambaga, aho yavuze ko nyuma yo kubona ibyo Sengabo Jean Bosco (Fatakumavuta) yatangaje ubwo yireguraga mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ku 05 Ugushyingo 2024 yahisemo kubinyomoza.
Bayingana avuga ko yatunguwe kandi akababazwa cyane n’ibyo yise ibinyoma bya Fatakumavuta, kuko byangiza uwo ariwe.
Ati “Mu buzima bwanjye bwose, uko narezwe, natojwe n’uko nize nta na hamwe mpurira n’ivangura, iryo ariryo ryose. Nzira kandi ndwanya n’ingufu zanjye zose irondakoko aho riva rikagera. Ndi umunyarwanda biteye ishema kandi ubyubahira abo tubisangiye bose, nkanubaha kandi ngaha agaciro ikiremwamuntu ku isi yose. Ibi birandanga, mbyemera ntyo kandi nta gahato.”
Uyu mugabo yasoje avuga ko we n’abanyamategeko be bari gusesengura ibyamuvuzweho , ku buryo vuba bazisunga ubutabera agakurwaho igisebo yashyizweho na Fatakumavuta mu byo yise ‘ibinyoma’.
Fatakumavuta akurikiranyweho ibyaha byo gukangisha gusebanya, kubuza amahwemo hifashishijwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, ivangura n’ibindi. Ndetse, aheruka gukatirwa iminsi 30 y’agateganyo.
Mu bamureze, nk’uko Ubushinjacyaha bwabitangaje, harimo Muyoboke Alex, Meddy n’abandi. Ubwo aheruka kwiregura mu rukiko yavuze ko asanzwe afitanye ibibazo na Muyoboke Alex kuva mu mwaka wa 2017, igihe Muyoboke Alex yarebereraga inyungu Charly na Nina.
Yagaragaje ko yakoze inkuru itarishimiwe n’uyu mugabo hanyuma agashaka kumwirukanisha aho yakoraga ariko bikamunanira. Yavuze ko nyuma y’aho, Safi Madiba yagerageje kubunga ndetse batera intambwe ya mbere ariko "David Bayingana abyivangamo abwira Muyoboke kutazigera yiyunga n’imbwa y’Umuhutu".
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!