Bayikiniragaho ariko ntibayikeshe! Mico The Best mu ndirimbo nshya byitezwe ko itazavugwaho rumwe

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 16 Ukuboza 2020 saa 08:15
Yasuwe :
0 0

Mico The Best uri mu bahanzi bafite indirimbo zigezweho mu Rwanda akomeje gushyira hanze indirimbo zishima ku byishimo bya benshi muri iki gihe.

Nyuma y’indirimbo yise ‘Igare’ yasohoye muri Kamena uyu mwaka ubu igiye kuzuza abayirebye ku rubuga rwa Youtube miliyoni ebyiri, ariko itaravuzweho rumwe, kubera amagambo ayigize benshi bavugaga ko arimo ‘ibishegu’ ariko uyu muhanzi we akavuga ko yavugaga igare abantu bazi.

Icyo gihe yagize ati “Nayisohoye ku munsi w’aba papa. Muzehe yarambyaye arandemera, ndavuga nti icyo yampaye nimbona uwo tugisangira nzamuhaho. Icyo rero muzehe yampaye nacyise igare, ahari ikibazo ni uko hari amagare ari mu mitwe y’abantu ariko njye naririmbye igare bajyaho bagakata bakanyonga iburyo ibumoso […]”

Ubu noneho yazanye iyo yise ‘Umunamba’ nayo yatangiye gushyirwa mu gatebo k’iyo yari aherutse gushyira hanze.

Iyi ndirimbo aririmba ashushanya umuntu wamwogereje imodoka, bigatandukana n’uko benshi bari basanzwe babikora, ndetse bikamushimisha ku buryo iyo agiye kugenda amusigira amafaranga.

Hari aho agira ati “Barayozaga nkabona harabura gatoya, bayikiniragaho ariko ntibayikeshe. Urufuro si urw’ibura, kandi amazi si ay’ibura, utandukanye n’abandi banamba, urayipurije ubu imodoka ni umwakaka, bayikiniragaho ariko ntibayikeshe. Sinzi niba itandukaniro ari ikinamba cyangwa ari abanamba barushanwa ubuhanga. Uyu munamba ejo nzamushyira ku mbuga nkoranyambaga ndetse uko ba bahungu bamulikinga […]”

Akomeza avuga ko atari azi iki kinamba ndetse uwamwogereje imodoka bahuye ku bw’impanuka.

Iyi ndirimbo itangira Mico The Best ari kumwe n’umukobwa mu modoka, yamugeza iwabo yajya kumusoma amusezera ntabyemere ahubwo akamuha igipfunsi.

Nibwo ahita ajyana imodoka aho twakwita nko mu kindi kinamba akaza kuhishimira.

Ubusanzwe abantu boza imodoka biragoye ko wabonamo umukobwa, ariko Mico we mu ndirimbo akoreshamo umukobwa ndetse wambaye agakabutura kamufashe ndetse n’akantu ko hejuru hagaragaza intugu.

Mico The Best yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo yayikoze nyuma yo kugura imodoka, yayijyana ku kinamba ikozwa n’umukobwa.

Ati “Ni inkuru ihera ku kuba naraguze imodoka, muri iyi minsi ishize noneho nyijyanye mu kinamba mbona iri kozwa neza, nanatunguwe no kubona mu kinamba hari koza umukobwa. Naravuze nti abakobwa baje mu bw’ububatsi abantu baratangara, ndavuga ngo ngiye gukora ikintu kigaragaza ko igitsinagore nta kintu kitakora.”

Arongera ati “Naravuze ngo reka nyishyire muri beat, buri kantu kose njye mbona mba numva hari ikintu nakabyazamo. Nzashyiraho amatariki yo kujya kureba icyo kinamba cyozwamo n’abakobwa, cyangwa mbarangire. Ariko, no mu guhimba indirimbo umuntu yongeramo utuntu two kuyiryoshya.”

Mu bitekerezo byatanzwe kuri iyi ndirimbo benshi bashimye imyandikire y’uyu muhanzi.

Muhirwa Emmanuel, aseka cyane yagize ati “Mico nyuma y’Igare papa we yamuhaye yateye imbere yigurira imodoka none igeze mu kinamba.”

Uwitwa Valence Dushimimana, we ati “Muvandimwe ni ukuri urarenze. Uranyemeje cyane.”

Gyani Beefly, ati “Uranshimishije nk’uko ubikora buri gihe. Ntabwo ujya untenguha rwose. Ubuvanganzo bukomeze bwogere Mico the Best.”

Abandi batanze ibitekerezo bo bahise bavuga ko uyu muhanzi yaririmbye ibishegu, ibintu akunze kwihakana.

Nka Munyaburanga Maxwell aseka cyane yagize ati “Birangiye ujyanye igare mu kinamba, ibishegu byubahwe.”

Tubisabimana Olivier we ati “Uwemera ko mico ariwe mwami w’ibishegu ampe like!! Eeeeeeeeh barayozaga nkabona harabura gato, bayikiniragaho ariko ntibayikesheeeeeeeeeeeee.”

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Madebeat naho amashusho yayo yakozwe na Fayzo Pro. Mico The Best ni umwe mu bahanzi babarizwa muri Kikac Music ahuriyemo na Danny Vumbi.

Mico The Best yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Umunamba'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .