Abatabashije kujya mu muhanda, ibyishimo byabo byagaragarijwe ku mbuga nkoranyambaga, abafite inka barazitanga, utayifite agatanga icyo afite ariko ibyinshi byerekezwa kuri Sugira Ernest watsinze igitego cyatumye Amavubi abona itike.
Umuhanzikazi Noëlla Izere nawe ntiyatanzwe mu nkundura y’abatangaga ibyo bafite. Abinyujije kuri Twitter, yatunguye abantu ashimira Sugira Ernest, akamwemerera impano yo guterwa inda na we.
Uyu muhanzikazi ni umwe mu bagaragarije Sugira Ernest ko yishimiye uko yitwaye mu mukino wa Togo, maze munsi y’ifoto uyu mukinnyi yari ashyize kuri Twitter aba umwe mu batanzeho igitekerezo, agira ati” Basi uzantere inda”.
Iki cyifuzo cy’uyu muhanzikazi cyatumye benshi mu babakurikira bagwa mu kantu nkuko babigaragaje mu bitekerezo bitandukanye byakurikiyeho.
Uwitwa Joshua Mugisha yagize ati “Inka ya Nkusi, Sugira Ernest aramenye niyirinde ibimurangaza.”
Nubwo ari ubutumwa bwafashwe nko gutebya, benshi bagaragaje gutungurwa gukomeye ku bw’icyifuzo cy’uyu muhanzikazi bamukoreraho igitaramo ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.
Noëlla Izere ni murumuna wa Liza Kamikazi icyamamare mu muziki nyarwanda. Muri iyi minsi Kamikazi yihebeye umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Noëlla Izere mu minsi ya vuba yasohoye indirimbo zitandukanye zirimo; Iby’Isi, Icyo uzaba na Ikirutibindi.
Incamake z’amateka ya Sugira Ernest, waraje Abanyarwanda mu byishimo
Ku itariki 27 Werurwe 1991 nibwo impundu zavugiye i Muhanga ubwo havukaga umwana w’umuhungu iwabo bamwita Sugira Ernest, arabura imyaka mike ngo yuzuze imyaka 30 y’amavuko.
Nta byinshi ku buzima bwe bwite akunze gushyira hanze, icyakora nk’umusore ukunze kuvuga make akagira isoni mu ruhame muganira neza iyo mutangiye kuvuga kuri ruhago.
Sugira Ernest yatangiye gukina akiri muto yitoreza mu ikipe ya AS Muhanga y’iwabo ku ivuko. Uko imyaka yagiye yisunika niko na we yagaragazaga ubuhanga bwe mu kunyeganyeza inshundura kugeza azamuwe mu ikipe nkuru ya Muhanga FC.
Mu mwaka wa 2012-2013, Sugira Ernest yafashije ikipe ya Muhanga FC kugera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro. Umwaka wakurikiyeho ikipe ya APR FC yahise igura uyu rutahizamu wari wagaragaje amashagaga imbere y’izamu.
APR FC ntabwo yayimazemo igihe kuko mu mwaka w’imikino 2013-2014 uyu rutahizamu yahise asinyira ikipe ya AS Kigali. Yakiniye imyaka ibiri mbere y’uko mu 2016 yerekeza muri RDC mu ikipe ya AS Vita Club yakiniye umwaka n’igice.
Mu mwaka w’imikino 2017-2018 yagarutse mu Rwanda yongera gusubira mu ikipe ya APR Fc atagiriyemo ibihe byiza kuko yahise avunika imvune y’igihe kirekire, mu 2019-2020 yinjiye muri Rayon Sports ari nayo akinira kugeza ubu nk’intizanyo ya APR FC.
Sugira Ernest watangiye guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu Amavubi mu 2013 amaze kuyikinira imikino 21 ayitsindira ibitego 12.
Basi uzantere inda😭❤😂🏃♀️
— Noëlla Izere🇷🇼 (@NoellaIzere) January 26, 2021
Big game player👌👌👏👏. Scored a qualifying goal to take us to #TotalCHAN2020 & Today, his goal against Togo books 1/4 final ticket for @AmavubiStars . KEEP IT UP SUGIRA💪 https://t.co/L2ZY8WKCkm
— Jules Karangwa (@KarangwaJules) January 26, 2021
SUGIRA. the team just isn't the same without him. And we know it. Lion.
— Mike Kayihura (@MikeKayihura) January 26, 2021
I can’t believe thisss...I knew sugira was a blessed man😂 #Amavubi
— Miss Rwanda 2019 (@NimwizaMeghan) January 26, 2021
SUGIRA MARRY MEEEEEEEEE
GOAL GOAL GOALLLLLLLLLLL#TOGRWA— Grace GaGa (@ishimwe_07) January 26, 2021
VIDEO:
Some residents of Nyamirambo, a @CityofKigali suburb pour out onto the streets on Tuesday night, disregarding COVID-19 lockdown, to celebrate @AmavubiStars progress to the quarter finals of #TotalCHAN2020 pic.twitter.com/cO4tYnSspc— Rwanda Broadcasting Agency (RBA) (@rbarwanda) January 26, 2021




Indirimbo uyu muhanzikazi aherutse gusohora
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!