Ni icyiciro cya kabiri cyatangiriye mu Karere ka Rubavu mu Burengerazuba bw’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu, tariki 10 Kamena 2022. Abanyempano 69 bahuriye kuri Centre Culturel Vision Jeunesse Nouvelle.
Abagize Akanama Nkemurampaka barimo Cyurinyana Vestine, Mugisha Benoît, Mugabe Adélard, Uwimana Seleman, Nzabagenderaneza Théoneste na Umutoni Grace.
Mugisha Benoît ni umuhanga mu gufata amashusho n’amafoto, umwuga amazemo imyaka 12.Uyu munyempano w’imyaka 32 yashinze ikigo yise Dream Art Ltd ndetse kiri mu byamufashije kwinjira neza mu Cyiciro cya Mbere cya ArtRwanda- Ubuhanzi.
Kuri ubu ni Umuyobozi wa Reba Visuals Ltd ndetse ari mu bayobozi w’amashusho muri Filime y’Uruhererekane ‘Ejo ni Heza’.
Mugabe Adélard w’imyaka 24 ni umubyinnyi wabigize umwuga. Uyu musore akoresha imbyino mu kubara inkuru zitandukanye. Yagaragaye mu bitaramo bitandukanye birimo Iwacu Muzika ndetse yanabyinnye muri BAL.
Nzabagenderaneza Théoneste w’imyaka 33, ni umwarimu muri Ecole d’Arts de Nyundo aho yigisha ibijyanye n’Ubugeni. Akora ibijyanye n’ubugeni mberajisho [Scripture] akaba abimazemo imyaka umunani.
Umunyamideli, Umutoni Grace na we uri mu bagize akanama nkemurampaka wanyuze muri ArtRwanda-Ubuhanzi. Avuga ko ari ikiraro cyamugejeje ku nzozi ze ndetse anavuga ko yifuza kwagura ibikorwa bye bikagera hose muri Afurika.
Ati “ArtRwanda- Ubuhanzi ni abatoza n’icyizere. Ntibakureka ngo uteshuke ku ntego wihaye. Ntibaturetse ngo twirwaneho, bakomeje kubana natwe batugira inama. Ubu dukora imyenda ya Made in Rwanda, tugurisha cyane i Rubavu no muri RDC. Kuko dukora ibintu byiza tubigemura muri Kigali. Nterwa ishema n’imbaraga no kuba ubumenyi bwanjye narabukoresheje.”
Umutoni Grace ni Umunyamideli wanyuze muri ArtRwanda-Ubuhanzi mu Cyiciro cya Mbere. Afite inzu y’imideli ikora iyo yise ‘Toni Grace’. Imyambaro akora ayigurisha mu Rwanda no mu bihugu bitandukanye byiganjemo ibyo muri Afurika y’Iburasirazuba.
Uwimana Seleman we atunganya filime. Yakoze iy’uruhererekane yitwa ‘Urusobe’. Yakinnye filime zitandukanye zirimo z’izo ku rwego mpuzamahanga. Yize gukora sinema muri Kwetu Film Institute na Yole Africa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Cyurinyana Vestine ni we ukuriye Akanama Nkemurampaka. Ni Umuyobozi w’Abahanzi mu Karere ka Rubavu. Yiyumva cyane mu muziki n’imbyino gakondo. Mu gusigasira umuco, yashinze Itorero yise ‘Nyampinga Ihumure Drama Nyundo’.
Irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi rigamije gushakisha no gushyigikira impano z’abakora Ubugeni, Indirimbo n’Imbyino, Imideli, Ikinamico n’Urwenya, Gufotora na Sinema, Ubusizi n’Ubuvanganzo. Ababarizwa muri ibi byiciro banyuze imbere y’Akanama Nkemurampaka berekana impano zabo.







Amafoto: Darcy Igirubuntu
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!