00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Basutse amarira mu kiganiro! Umunyamakuru Aissa Cyiza yahishuye uko yigeze gushaka kwiyahura

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 16 Gicurasi 2021 saa 07:38
Yasuwe :
0 0

Abari bakurikiye Televiziyo Rwanda mu kiganiro cyitwa ‘Ishya’ cyatambutse kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Gicurasi 2021, batunguwe no kubona abanyamakuru bagikora basuka amarira ku bw’inkuru zishaririye z’ubuzima banyuzemo.

Iki kiganiro gikorwa n’abanyamakuru barimo Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Michèle Iradukunda uzwi nka Michou bihuje na Mucyo Christella.

Mu kiganiro cyo kuri uyu wa 15 Gicurasi 2021, aba bagore baganiriye ku ndwara y’agahinda gakabije.

Muri iki kiganiro, buri wese yabajijwe icyo azi kuri iyi ndwara ndetse akaba yanitangaho urugero mu gihe yaba yarigeze arwara iyi ndwara.

Mucyo Christella yavuze ko we atigeze ahura n’indwara y’agahinda gakabije, icyakora ayizi kuko yahitanye umuntu wa hafi wo mu muryango wabo.

Ati “Njye sinigeze ngira iyi ndwara ariko ndayizi, yatumye tubura umuvandimwe wanjye, uwo nafataga nka musaza wanjye muto.”

Aha Mucyo yavugaga Ndayishimiye Innocent uzwi nka Ganza, umusore umaze imyaka itatu yitabye Imana yiyahuye. Uyu yari azwi cyane kubera gukora indirimbo z’abahanzi.

Aissa Cyiza yigeze gushaka kwiyahura

Inkuru ya Aissa Cyiza iyo agitangira kuyibara ahita aturika akarira. Uyu mugore avuga ko yahuye n’indwara y’agahinda gakabije kubera gukura adafite ababyeyi n’abo mu muryango we ntibamwiteho uko bikwiye.

Ibi byamuviriyemo gukura yariyanze icyakora akagerageza kwihagararaho byatumaga ntawamenya ko ari umukobwa uri gukurira mu buzima bushaririye.

Aissa Cyiza avuga ko ibi byaje gukubitiraho gukundana n’umusore utaramworoheye noneho bihumira ku murari.

Ibi byose byatumye Aissa Cyiza wari mu banyamakurukazi bakunzwe ahinduka bamwe bakamwita umusinzi, atari amahitamo ye ahubwo agira ngo yiyibagize ibibazo.

Ati “Hari igihe umuntu yajyaga mu kabari, yaba akinywa icupa rimwe gusa akaba yasinze. Njye hari n’igihe najyaga nitora nkarira abantu bakanyita umusinzi nyamara atari byo kuko batari bazi ikibinteye.”

Aissa Cyiza yakomeje avuga ko hari n’igihe cyageze agashaka kwiyahura gusa ku bw’amahirwe ntibyabaho, kuko yaje guhura n’umuganga akamufasha, agenda ahinduka buhoro buhoro.

Kuri ubu Aissa Cyiza avuga ko ahagaze neza mu buzima abikesha uwo muganga, ati “Ubu numva meze neza, usibye bimwe bavuga ko umuntu wigeze gushaka kwiyahura atajya abireka, ariko njye nizeye ko byarangiye!”

Michèle Iradukunda uzwi nka Michou na we muri iki kiganiro yahishuriyemo ko yigeze kugira indwara y’agahinda gakabije.

Uyu munyamakuru avuga ko yagize iyi ndwara nyuma yo kubyara umwana we wa mbere akavuka atagejeje igihe.

Ibi byamuteye ikibazo, icyakora avuga ko uko umugabo we yamubaye hafi kimwe n’inshuti zabo byagiye bimwongerera imbaraga agenda akira gahoro gahoro.

Buri wese muri aba bagore bakora iki kiganiro yavuze ko ikibazo cy’indwara y’agahinda gakabije ari uko nubwo igira ibimenyetso kenshi bigaragara, ariko hari igihe uyifite bidatuma aheranwa n’agahinda ku buryo wabibona mu maso.

Buri wese yavuze ko mu gihe yari afite iki kibazo bitamubuzaga kujya kuri radiyo ntibibabuze gususurutsa abakunzi babo.

Basabye abantu babana n’abafite ibi bibazo kubegera, bakababa hafi kandi aho bikomeye bakihutira kubageza kwa muganga.

Uhereye ibumoso; Mucyo Christella,Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d’Arc na Michèle Iradukunda uzwi nka Michou
Aba bagore uko ari bane nibo batangije ikiganiro Ishya kigaruka ku nkuru zitandukanye ziganjemo iz'ubuzima busanzwe bwa buri munsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .