Basomanye umunwa ku wundi! Miss Umutoniwase yerekanye umusore wegukanye urukundo rwe

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 25 Ukuboza 2020 saa 09:03
Yasuwe :
0 0

Umutoniwase Anastasie wavuzwe mu buryo bukomeye muri Miss Rwanda ya 2018 biturutse ku kuba yarateze moto ajya mu mwiherero, yagaragaje umusore wigaruriye umutima we n’urukundo rwe.

Umunyarwanda yarabirebye arangije aravuga ati ”Akari ku mutima gasesekara ku munwa.” Icyakora muri iyi si y’ikoranabuhanga bisa n’ibyahindutse, ubanza katagisesekara ku munwa gusa ahubwo gasigaye gasesekara ku mbuga nkoranyambaga.

Izi mbuga kenshi ni zo zisigaye zinyuzwaho amarangamutima ya benshi, iyo amaze kubasaguka.

Yifashishije amashusho basomana umunwa ku wundi, Umutoniwase Anastasie wabaye Nyampinga ukunzwe cyane muri Miss Rwanda ya 2018, yeretse abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga umusore bari mu rukundo.

Uyu musore yitwa Roger Bagabo, ntabwo asanzwe azwi mu itangazamakuru, icyakora amakuru IGIHE ifite ni uko bamaze igihe bakundana ndetse bakunze kugaragara basohokanye hanze ya Kigali.

Umutoniwase Anastasie yegukanye ikamba rya Miss Popularity mu irushanwa rya Miss Rwanda mu 2018, yaje no kwegukana ikamba rya Miss Earth Rwanda muri uwo mwaka, iri ni naryo ryanamuhesheje itike yo kwitabira Miss Earth World.

Ubwo yari muri iri rushanwa yavuzwe mu rukundo n’umusore witwa Gatsinzi Lee.

Uyu mukobwa yavuzwe cyane muri Miss Rwanda ubwo mu gihe bagenzi be bitabiraga umwiherero batwawe mu modoka z’akataraboneka, we yateze moto agenda akikiye n’ivalisi yarimo ibikoresho azakenera.

Umutoniwase wase ari mu rukundo n'umusore yihebeye
Ubwo uyu mukobwa yambikwaga ikamba ry'umukobwa wakunzwe kurusha abandi muri Miss Rwanda mu 2018
Miss Umutoniwase yegukanye ikamba rya Miss Earth Rwanda mu 2018
Miss Umutoniwase yitabiriye Miss Earth World mu 2018
Miss Umutoniwase n'umusore bari mu rukundo
Mu mashusho uyu mukobwa yasangije abamukurikira agaragara amusoma ku munwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .