Uyu musore wigaruriye umutima wa Tabz yitwa DJ Alainto uzwi muri Uganda.
Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Tabz na DJ Alainto bamaze iminsi babwirana amagambo akomeye y’urukundo, bahana amasezerano yo kuzarambana.
Mu minsi ishize Tabz abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yashyizeho ifoto y’uyu musore ayiherekeresha amagambo agira ati “Igice kinini cyanjye ni wowe!”
Ni amagambo amaze iminsi abwira uyu musore asigaye agaragaza nk’ishingiro ry’ibyishimo bye.
Tabz ni umwe mu bahanzikazi b’abahanga banize umuziki mu ishuri rya muzika rya Nyundo.
Mbere yo kwinjira mu muziki, Tabz uvukana na David pro yari asanzwe ari inkingi ya mwamba muri Neptunez Band, itsinda ry’abacuranzi rizwi cyane mu bitaramo bya Kigali Jazz Junction rikaba rinafasha abahanzi batandukanye ku rubyiniro.
Mu mwaka amaze mu muziki, Tabz amaze gusohora indirimbo eshatu zifite n’amashusho zirimo iyitwa ‘Boyz’, ‘Vibe’ na ‘Bad’.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!