Basaninyenzi yahishuye uburyo bworoshye indirimbo nshya zo muri Afurika ziboneka kuri YouTube

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 23 Mata 2019 saa 09:07
Yasuwe :
0 0

Umunyarwanda Basaninyenzi Tumaine ukuriye Ishami rya YouTube rishinzwe umuziki wa Urban Music, yagaragaje uburyo abantu bashobora kubona byoroshye indirimbo nshya z’abahanzi bo muri Afurika.

Urubuga rwa YouTube rwashinzwe ku wa 14 Gashyantare 2005, bigizwemo uruhare n’abagabo batatu; Steve Chen, Chad Hurley na Jawed Karim.

Youtube yashyizweho amashusho ya mbere ku wa 23 Mata mu 2005; ifite icyicaro i San Bruno, muri California.

Mu Ukwakira 2006, Google yaguze uru rubuga ku kayabo ka miliyari $1.65, itangira kurubyaza umusaruro inongera byinshi mu mikorere rwari rusanganwe. Ubu ni urwa kabiri mu mbuga zisurwa cyane ku Isi.

Mu bushakashatsi bwashyizwe hanze muri Mutarama 2019 n’urubuga rwa Merchdope bugaragaza ko YouTube ikoreshwa n’abantu miliyari imwe n’ibihumbi 300.

Amashusho angana n’amasaha 300 ashyirwa kuri uru rubuga buri munota ndetse arenga miliyari eshanu ashyirwaho niyo arebwa nibura ku munsi.

Buri munsi abantu miliyoni 30 basura uru rubuga ndetse ubushakashatsi bwa Merchdope bugaragaza ko rugenda rukura abantu ku kureba televiziyo zisanzwe ku buryo mu 2025 kimwe cya kabiri cy’abafite imyaka iri munsi ya 32 bazaba batakikoza ibyo guhanga amaso za televiziyo ahubwo bazayoboka YouTube aho bihitiramo ibyo bashaka kureba.

Mu mpuzandengo y’ukwezi, abantu umunani ku 10 bari hagati y’imyaka 18 na 49 kugeza uyu munsi nibo bakoresha YouTube.

Uyu munsi 80% by’abarukoresha ni abo hanze ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Miliyari imwe y’abakoresha YouTube ku munsi baba bari kwifashisha telefoni ngendanwa. Abagore bakoresha uru rubuga bangana na 38% na ho abagabo bakaba 62%

Ushingiye kuri iyi mibare byakwereka ko uru rubuga ku Isi yose rumaze gufata indi ntera mu gukoreshwa cyane n’ab’ingeri zitandukanye ndetse no mu Rwanda ruri mu zikoreshwa cyane dore ko ku rutonde rwa Alexa rugaragaza uko imbuga zikorera kuri internet zikurikirana, ubu ari urwa kabiri.

Tumaini Basaninyenzi [Tuma Basa] uri mu buyobozi bwa Youtube mu gice gikurikirana ibijyanye n’umuziki cya ‘Urban Music’ gishinzwe kumenyekanisha indirimbo nshya zigezweho ku Isi binyuze mu guhuza abazikunda n’abazikora, yatangaje uburyo bworoshye bwo kubona indirimbo nshya z’Abanyafurika ziri kuri YouTube.

Aganira n’urubuga rwa Okayafrica, Tuma Basa yagaragaje ko hari uburyo bwisanzuye umuntu yakwihitiramo indirimbo nshya yakumva cyane izo muri Afurika.

Ati “Hari amahitamo menshi, ubu icya mbere ni ukuba usobanutse. Ntabwo ari nko mu bihe byahise aho abantu nta mahitamo babaga bafite, bishoboka ko usanga hari nka shene imwe y’amashusho ya YouTube. Hari radiyo imwe icuranga imiziki ukunda. Ubu ikoranabuhanga ryarabyoroheje.”

Tuma Basa, Umunyarwanda umaze kubaka amateka mu muziki wo muri Amerika

Uburyo butanu bwo kumenya indirimbo nshya z’Abanyafurika

-  Izere neza niba uri gukoresha uburyo bukwereka ibigezweho mu gihugu uherereyemo

Tuma Basa yavuze ko icya mbere ugomba gukora ari ukwifashisha uburyo wabona ibintu bigezweho mu gihugu uherereyemo wifashishije YouTube.

Mu gukoresha ubu buryo icya mbere ni ugusura urubuga rwa YouTube.com/Charts, ugashyiramo izina ry’umuhanzi cyangwa se agace urimo aho uhita ubona ibintu abagaherereyemo bari kureba.

Ubu buryo ngo buraboneye kandi bwifashishwa cyane n’abakoresha YouTube ku Isi yose, bwakwereka indirimbo nshya z’abahanzi ukunda bo muri Afurika.

-  Reka uburyo bwikoresha bwashyizweho na YouTube bukuyobore

Tuma Basa yavuze ko ubu buryo nabwo bushobora gutuma ureba indirimbo nyinshi z’Abanyafurika zagiye hanze.

Bwerekana indirimbo ushobora kureba bukurikije izo warebye mbere, aha ushobora nko gukina indirimbo ebyiri za Afrobeats ubundi YouTube igahita ikugenera izindi zifitanye isano nazo.

Yatanze urugero rw’aho umuntu ashobora kuba ari kureba indirimbo za Wizkid cyangwa se Tiwa Savage, nyuma agahabwa nk’indirimbo ya Niniola Apata cyangwa Teniola Apata [Teni] bose bakomoka muri Nigeria. Ibi ushobora kubikora no ku bahanzi bo muri Kenya na Tanzania.

-  Kwiyandikisha nk’umufatabuguzi (subscribe) kuri shene z’abahanzi batandukanye

Ubundi buryo byoroshye bwo kumenya abahanzi no kubona indirimbo nshya z’Abanyafurika ni ukwiyandikisha (subscribe) kuri shene zabo aho ubona buri kimwe cyose bashyizeho.

Uko umuntu abikora ahabwa izindi shene zifitanye isano n’izo yakozeho subscribe, bigatuma avumbura ibihangano n’abahanzi bashya.

-  Kujya mu matsinda yo ku zindi mbuga nkoranyambaga ahuriyemo inyaryenge mu muziki

Basa yatanze urugero rwo kuba umuntu yajya mu matsinda ya za WhatsApp zirimo abantu batandukanye bahora bari maso mu bijyanye na muzika kandi basobanukiwe, ku buryo bamenya indirimbo nshya.

Yavuze ko iyo umuntu ayahuriyemo n’izo nzobere mu bijyanye n’uruganda rwa muzika bimufasha kuko azungukiraho amakuru agezweho ari gucaracara n’indirimbo nshya.

-  Gukangukira gucuranga urutonde rw’indirimbo zikinirwa hamwe (Playlists)

Basa avuga ko abakurikirana umuziki banawushyira ku murongo ku mbuga zitandukanye baba bafite uburyo bw’umuziki wa Afurika ndetse bagakora Playlists ku buryo bworohera umuntu kuvumbura indirimbo nshya.

Yatanze urugero rwa Spotify ifite uburyo bwahariwe umuziki wa Afurika gusa n’ubundi bwahawe inyito ya ‘Radio’ butuma umuntu avumbura abahanzi bashya atari yarigeze abona mbere.

Yanavuze konti za Twitter zirimo iya Lyrical Lemonade ikunze kumenyekanisha injyana ya Hip Hop n’iya OkayAfrica nk’ahantu umuntu yabona byoroshye indirimbo nshya zigezweho.

Yemeza ko gukura k’umuziki wa Afurika bizaturuka ku kuba abantu bacuranga indirimbo z’abahanzi b’aho babinyujije ku miyoboro ya internet ituma abahanzi binjiza agatubutse.

Ati “Ntabwo uri gutera ingabo mu bitugu ngo bagaragare gusa ahubwo mu buryo bwo kwinjiza amafaranga uba uri gufasha abahanzi ba Afurika cyane.”

Kuwa 1 Kamena 2018 nibwo Tuma Basa yabaye umwe mu bayobora urubuga rwa YouTube mu bijyanye n’umuziki, aba umuyobozi w’igice cya Urban Music.

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuziki muri YouTube, Lyor Cohen, yavuze ko Tuma Basa yahawe izo nshingano nk’umwe mu bahanga kandi bafite inararibonye mu guteza imbere ubuhanzi.

Muri Werurwe 2018 nibwo Tuma Basa yavuye mu ikipe yakurikiranaga iby’imiziki kuri Spotify, rumwe mu mbuga zikoreshwa cyane n’abakunda umuziki. Aha yari ahamaze imyaka itatu.

Yakoraga mu Gashami ka Cultural Hip hop ariwe muyobozi mukuru, amenyekanisha indirimbo nshya z’abahanzi bakora Hip Hop by’umwihariko akanakora urutonde rw’indirimbo zabo zikinwa [Playlists], akanafatanya na bagenzi be gukora ibitaramo muri Amerika na Canada.

Uyu mugabo afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu byerekeye Ubucuruzi, yakuye muri Stern School of Business i New York.

Tuma w’imyaka 43 yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni umwe mu buzukuru ba Pasiteri Basaninyenzi Musango, ufitanye ubumwe cyane na Pasiteri Ezra Mpyisi uzwi cyane mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda.

Akiri muto cyane iwabo bahise bimukira muri Leta ya Ioawa muri Amerika ari naho yabaye mu myaka y’ubuto bwe nyuma ajya kuba muri Zimbabwe aho yamaze imyaka icumi. Yize kaminuza muri University of Iowa ari naho yatangiye gukinira mu Ikipe y’Ikigo ya Basketball ya Iowa Hawkeyes.

Tuma Basa ari kumwe na se Dr. Gatsinzi Basaninyenzi
Tuma Basa ni inshuti y'ibyamamare mu muziki wa Amerika, aha yari kumwe n'abarimo 50 Cent (wambaye umupira utukura)
Tuma Basa n'inshuti ye P Diddy, yanakoze kuri televiziyo ye
Tuma Basa yanakoze kuri Spotify igihe kinini
Tuma Basa (ibumoso) ni umwe mu bateza imbere muzika yiganjemo Hip Hop muri Amerika, aha yari ari kumwe n'abarimo Dj Khaled

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza