Ibi bije nyuma y’uko hasohotse amafoto agaragaza Teta Sandra yakubiswe bikomeye, bigakekwa ko yaba yakubiswe n’umugabo we Weasel, nubwo abinyujije ku mbuga nkoranyambaga uyu mugore yahakanye aya makuru.
Uyu mugore ahakana amakuru y’uko yakubiswe n’umugabo we, agahamya ko aherutse guterwa n’amabandi yamutangiriye akamwambura ndetse akanamukubita bikomeye.
Icyakora abamukurikira ndetse n’inshuti ze ntabwo babihaye agaciro kuko hakekwagwa ko ari kubikora kugira ngo aramire ubuzima bwe.
Umwe mu nshuti ze twaganiriye yagize ati “Teta akunda Weasel kandi aramutinya, birashoboka ko yahohoterwa yarangiza akajya kumukingira ikibaba kubera impamvu nyinshi. Hari igihe yaba yirinda ko aramutse avuze ukuri umugabo we yarushaho kumuhohotera cyangwa agatwarwa n’urukundo ku buryo yanabyirengagiza.”
Ku rundi ruhande ariko hari abavuze ko binashoboka ko Teta Sandra yategetswe n’umugabo we kwandika ubutumwa bujijisha bugahakana ko atari we wamukubise, kimwe n’uko hari abaketse ko Weasel yaba yamwambuye imbuga nkoranyambaga yakoreshaga akaba ari we wabyiyandikiye.
Izi mpungenge zose zatumye abakurikiranira hafi imyidagaduro basaba Ambasade y’u Rwanda muri Uganda kwinjira mu kibazo cy’uyu mugore.
Impamvu zikomeye zagaragajwe ni uko kugeza ubu Teta Sandra atuye muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko nta cyangombwa na kimwe kimuranga asigaranye.
Umwe mu nshuti z’uyu mukobwa yagize ati “Mu minsi ishize ubwo yari ari gutegura ubukwe ibintu bimeze neza, Teta Sandra yari yatangiye gutekereza kujya kuri Ambasade gusaba ibyangombwa byamubashisha gutaha agashaka ibindi bishya.”
Bivugwa ko Teta Sandra yibwe ibyangombwa bye, icyakora hari n’abajya kure bagahamya ko Weasel yaba afite uruhare mu kubiburisha kugira ngo yoroherwe no kumujujubya kuko ntaho yahungira adafite ibimuranga.
Indi mpamvu ni uko atari ubwa mbere Weasel akubise Teta Sandra bunyamanswa.
Hari amakuru avuga ko mu gihe cyashize, Weasel yigeze kujya ahondagura Teta Sandra ku buryo bubabaje ariko uyu mugore agakomeza kwihanganira umugabo we kubera urukundo.
Uretse abasaba ko Ambasade y’u Rwanda yakwinjira mu kibazo cya Teta Sandra ndetse yaba we cyangwa umuryango we bagatekereza uko uyu mugore yataha, hatangiye n’ubukangurambaga bwo gusaba Weasel kurekera aho guhohotera abagore.
Abanya-Uganda bibukije inzego zishinzwe umutekano ko inshuro nyinshi yakubise umugore we wabanjirije Teta witwa Talia Kassim. Basabye Polisi y’Igihugu kwinjira mu kibazo cy’imyitwarire ya Weasel ukunze gukubita abagore be ariko ntihagire urwego na rumwe rubimuryoza.
Mu 2020 hafashwe amashusho ubwo Weasel yahohoteraga umugore we wa mbere
Mu buryo busa nko guhishira ibyo Sandra Teta yakorewe n’ umugabo we ndetse nawe amuhishira ngo adafungwa:
Sandra Teta Mu Kanya Gashize Yanditse anyomoza ibi byose ko ahubwo yatezwa n’abajura bamugira kuriya mwabonye. Gusa ibyo yavuze si ukuri kuko ibi byose byagaragariye benshi pic.twitter.com/AexPonKK7I— RedBlue JD (@RedBlueJD) July 28, 2022
That monster Weasel will NEVER set foot in our country again. If it was in Rwanda that coward wouldn’t dare! I am so angry!!
I hope our sister finds medical attention. And she should come back home! @Rwandapolice, if you can, please follow up on Teta Sandra’s health in Uganda.
— Gatete Nyiringabo Ruhumuliza (@gateteviews) July 28, 2022
What’s happening to Sandra Teta?#WhatsPopping with @Olive_K4
🎧 https://t.co/iCPdWmjdQb#LiveItUp🚀 #TheMorningGlory pic.twitter.com/XxDkOfcGmJ
— Tidle Radio (@TidleRadio) July 29, 2022
Byahe ko ari imbwa iraho Ahubwo wagira Sandra yararozwe. Weasel uziko nta nu umugandekazi wamwemera🙄. So Teta gusa Uganda is full of Rwandese ariko iyica rubozo bariho nibindi bindi
— ☀️Hi! thismustbeuncle 🇺🇬 (@thismustbeuncl) July 28, 2022
Mukobwa wacu Teta Sandra igarukire Murugo amahanga arahanda. pic.twitter.com/OqX3wvWZSN
— Aminadab Ndayisenga (@aminallyly13) July 29, 2022
Taha Sandra. Iwanyu turacyagukunda 😭😭 https://t.co/ApBvtzbBxn
— Edmund Kagire (@kagire) July 28, 2022



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!