Ku wa 18 Gashyantare 2025, abunganira Diddy bongeye kugeza mu rukiko rwa New York icyifuzo cy’uko umukiliya wabo yakurirwaho ikirego kimwe mu birego byinshi akurikiranyweho.
Iki kirego ni ikimushinja ko yatwaraga abakobwa abavana mu mujyi umwe abajyana mu wundi, abajyanye mu buraya.
Mu mpapuro zabonywe n’itangazamakuru, uyu muraperi yagaragaje ko iki kirego gishingiye ku irondaruhu, bityo ngo azira ko ari umwirabura wari umaze kugira icyo ageraho muri Amerika.
TMZ yatangaje ko Diddy yabwiye urukiko ko uretse iki kirego n’ibindi akurikiranyweho bishingiye ku irondaruhu n’ibinyoma bigamije kwanduza izina rye.
Yanatanze urugero rw’uko ibiri kumukorerwa ari byo byakorewe ibindi byamamare by’abirabura byafunzwe bizira irondaruhu, atanga ingero ku muhanzi Chuck Berry na Jack Johnson wari kizigenza mu iteramakofi.
Ni mu gihe CNN yatangaje ko mu mpapuro za Diddy zisaba ko ikirego giteshwa agaciro, yavuze ko gishingiye ku itegeko rya ‘The Mann Act’ ryashyizweho mu 1910 rivugwaho kuba rigamije gusubiza hasi abirabura.
Diddy wongeye gutakambira urikiko ku nshuro ya gatatu, afungiye muri gereza ya Brooklyn kuva tariki 16 Nzeri 2024, aho akurikiranyweho ibyaha birimo gufata ku ngufu, gucuruza abakobwa no gutera ubwoba abamushinja.
Biteganyijwe ko urubanza rwe ruzatangira tariki 5 Gicurasi 2025.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!