Banzizaga ubusa! Dr Jiji agereranya amashusho yakoreshagamo abakobwa bambaye ubusa n’ibiri mu muziki w’ubu

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 Kanama 2020 saa 10:15
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi Dr Jiji, ubusanzwe witwa Janvier Mugabukwari wamamaye mu muziki w’u Rwanda kubera kuririmba ku nsanganyamatsiko yihariye kandi igaruka cyane ku bagore n’ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina, yavuze ko abamwibasiraga bamuhoraga ubusa.

Uyu muhanzi yavugishije benshi hagati ya 2013 na 2015 kubera ibihangano yashyiraga hanze byiganjemo abakobwa bambaye bikini (icyo gihe bafatwaga nk’abambaye ubusa), ndetse n’ubutumwa bwabaga buri mu bihangano bye.

Uyu mugabo w’imyaka 39 usanzwe akora akazi ko kuvura abantu, azwi cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Antere ibuye’ yakoranye na Bruce Melodie, ‘Super Market’, ‘Welcome to bed’ yamaganiwe kure na Minisiteri y’Umuco kubera amashusho yayo arimo ibijya gusa n’ubusambayi n’izindi.

Uyu mugabo iyi ndirimbo ye yahagaritswe ubwo yayisohoraga , kubera abakobwa barimo bagaragaza amabere; n’ibindi birimo amashusho y’urukozasoni ndetse mu majwi yayo harimo umukobwa uri kuniha nk’uri gukora imibonano mpuzabitsina.

Uyu mugabo umaze igihe atagaragara mu muziki, yavuze ko amaze igihr yarashyize umuziki ku ruhande kubera akandi kazi yari arimo ari gushaka igitunga abana n’umugore. Ngo yakoreraga Nairobi n’ahandi hatandukanye hanze y’u Rwanda.

Dj Jiji wagarutse mu muziki mu kiganiro yahaye IGIHE, yavuze yagarukanye ingufu ndetse ari gukora indirimbo nyinshi kwa Bob Pro. Abajijwe icyo atekereza ku buryo yakoragamo umuziki ndetse niba ari nako agiye kugaruka awukoramo, yasubije ko abavuga ko akora ibidakwiye bamuzizaga ubusa.

Ati “Nari ntewe ishema n’ibyo nakoraga kiriya gihe kuko nari nzi ibyo nkora. Ugomba gukora ibintu bitarimo ubwana kandi ukaba uzi igihe bizamara niba bizaramba. Abantu bazi umuziki bazi ko nashyize ibuye ry’ifatizo ku muziki nyarwanda.”

“Urebye uyu munsi isura ufite ukayigereranya n’ibyo banzizaga kiriya gihe wavuga ko banzizaga ubusa, urumva ko rero nakoraga ibintu bifite agaciro. Uyu munsi nshobora gukora ibindi bintu ntibabyumve neza ariko mu myaka y’indi nk’itandatu bagasanga baranzizaga ubusa.”

Yakomeje avuga ko atagiye kugaruka akora nk’uko yakoraga, ariko avuga ko hari ubundi buryo agiye kugaruka akoramo umuziki.

Abajijwe niba akora umuziki yishimisha asubiza ko adafite amafaranga yo gutera inyoni.

Ati “Ndi umugabo ntabwo nakazanye amafaranga yakarihiye umwana wanjye ishuri nkayazana mu muziki nziko ntacyo nzunguka. Umuziki ni akazi. Ngomba gukora umuziki ushimisha abantu.”

Yemeza ko kugeza ubu nta muziki nyarwanda arabona ariko akemeza hari abahanzi abona n’ubwo atavuga mu mazina.

Dj Jiji yavuze ko indirimbo yasohoraga mu myaka yashize nta kibazo yazibonagamo kuko aribyo bikorwa ubu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .