Bane batsindiye ibihembo muri Capture Rwanda, irushanwa rigamije kuzamura ba gafotozi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 Ugushyingo 2020 saa 08:29
Yasuwe :
0 0

Simbi Yvan yabaye uwa mbere mu irushanwa rya Capture Rwanda rigamije kuvumbura abanyempano mu gufotora.

Uyu musore yabaye uwa mbere nyuma yo kwanikira abantu 326 bari bitabiriye iri rushanwa ry’abafite impano yo gufata amafoto meza.

Ifoto yahesheje Simbi Yvan amahirwe ni iyo yafatiye ku Gisozi, ahazwi nko mu Gakinjiro, igaragaza umuntu wageragezaga gutabara ibintu bye mu gihe aho byari biri inkongi yari ibyibasiye.

Umwanya wa kabiri wegukanywe na Isimbi Kamanda Assumpta. Ifoto yamuhesheje amahirwe igaragaza isanzure n’ubushorishori bw’igiti kiri hafi y’ibitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Umwanya wa gatatu wegukanywe na Ntwali Yvan. Ifoto yamuhesheje amahirwe yafashwe ni igaragaza umuntu uri ku igare. Yafatiwe mu Karere ka Kamonyi.

Naho uwa kane yabaye Bruce Niyomwungeri. Bitandukanye n’abandi we ifoto ye yamuhesheje amahirwe biturutse ku kuba yarakunzwe n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga. Yakunzwe (likes) n’abantu 5690 itangwaho ibitekerezo 288.

Iyi foto yafashwe ku mugoroba igaragaza ibishashi by’umurabyo.

Umuyobozi wa StoryKast, Olga Ines, yabwiye IGIHE ko iri rushanwa ryerekanye ubuhanga bwa benshi mu gufotora bwari bwarazinzitswe.

Ati “Iri rushanwa ryatugaragarije ko mu Rwanda hari impano nyinshi z’abantu bafotora, atari muri Kigali gusa ahubwo no mu ntara. Niyo mpamvu umwaka utaha tuzategura Capture Rwanda Photography Contest ya kabiri ku rwego rwisumbuyeho, harimo n’ibihembo byinshi cyane.”

Uwa mbere muri iri rushanwa azahabwa 300 000 Frw na iPad, uwa kabiri ahabwe 200 000 Frw mu gihe uwa gatatu azahabwa 100 000 Frw. Uwa kane nawe azahabwa 100 000 Frw na Airpods Pro.

Abitabiriye iri rushanwa basabwaga gufata amafoto y’ikintu runaka bashaka, inyamaswa, ahantu, igikorwa n’ibindi bashobora kubona mu buhanga bwabo, ubundi bakabishyira ku rubuga rwa StoryKast rugenewe iri rushanwa kugira ngo asuzumwe n’inzobere zishinzwe gutoranya ahiga andi.

Irushanwa rya “Capture Rwanda” ribaye ku nshuro ya mbere, ariko StoryKast ifite intego yo kuzarikomeza no mu myaka iri imbere, mu rwego rwo kubahisha umwuga w’ubufotozi.

Ifoto ya Simbi Yvan wabaye uwa mbere mu irushanwa rya Capture Rwanda rigamije kuvumbura abanyempano mu gufotora
Ifoto ya Isimbi Kamanda Assumpta wegukanye umwanya wa kabiri
Ifoto ya Ntwali Yvan wabaye uwa gatatu
Ifoto ya Bruce Niyomwungeri wabaye uwa kane. Iyi yatsinze nyuma yo gutorwa cyane ku mbuga nkoranyambaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .