Iri rushanwa rihuza amatsinda y’abahanga mu gucuranga no kuririmba mu Rwanda ryaherukaga kuba mu 2019, rigiye kongera kuba nyuma y’igihe kinini bigizwemo uruhare na Kigali Marriott Hotel, Royal FM, RG Consult ndetse n’ikinyobwa cya ‘Amstel’ cyengwa na BRALIRWA kizaba aricyo muterankunga w’imena.
Kuri iyi nshuro amatsinda 17 ni yo yari yanditse ashaka guhatana, ariko abagize akanama nkemurampaka batoranya 10 bari bafite umwihariko kurusha abandi.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Ugushyingo, Zaitun Asiimwe ushinzwe iyamamazabikorwa muri Kigali Marriott Hotel, yavuze ko igitekerezo cyo gutangiza iri rushanwa, cyaje nyuma yo kugorwa no kubona amatsinda azi gucuranga umuziki ujyanye n’ibyifuzo by’abakiliya babagana.
Ati “Twafunguye Kigali Marriott Hotel mu 2016, dutangira gukora ariko dutangiye gushaka gushimisha abakiliya bacu tugakenera abashimisha abatugana. Bikatugora kuba ‘band’ ishoboye. Twatekereje kuri aya marushanwa y’umuziki, aba bantu dusanga barahari, abenshi bavuye ku ishuri ry’umuziki ry’u Rwanda.”
Yakomeje ati “Twashyizeho iryo rushanwa kugira ngo tubashe kubona abashoboye. Ababashije gutsinda twabahaye amahirwe baba amatsinda ahamye. Urebye nka Symphony Band yanyuze muri iri rushanwa kandi irakomeye mu gihugu. Twaravuze ngo reka dukomeze tubikore duhe n’abandi amahirwe.”
Yavuze ko kuri ubu bishimiye kuba batakibura itsinda ribafasha gushimisha abantu. Avuga ko kandi irushanwa ryari rimaze imyaka itanu ritaba kubera ibibazo byabayeho by’ibyorezo birimo ‘COVID-19’ yamaze imyaka irenga ibiri no kwisuganya.
Umuhanzi Mani Martin uri mu bagize akanama nkemurampaka, yavuze ko ikintu cya mbere bagendeyeho bahitamo amatsinda 10 agiye guhatana muri 17 yari yasabye kwitabira, byaturutse ku mashusho yoherejwe na buri rimwe.
Ati “Ikintu cya mbere abarushanwa bose baba bagomba kuba bumva icyo barushanirizwa, cyane ko badutangarije ko uzatsinda azahabwa amasezerano yo gukorana na Kigali Marriott Hotel. Twagombaga kureba niba umuntu ibyo yerekanye biri ku rwego rwo kuba yazaririmba muri hoteli y’inyenyeri eshanu. Ikindi ni ukureba uburyo umuziki bakora wagutse kuko kuri Hoteli ni ahantu hagendwa n’abantu b’ibihugu bitandukanye.”
Uyu muhanzi avuga ko gutoranya itsinda ryahize ayandi bizaturuka ku buryo abahatana bitwaye, harebwa imbaraga ushaka akazi k’umwaka wose muri Marriott azaba yakoresheje.
Abagize akanama nkemurampaka barimo Mani Martin, Eric Kirenga washinze Afo Groov itegura ibikorwa bitandukanye mu myidagaduro ndetse n’umuhanzikazi Darya Kish ukomoka muri Kenya usanzwe ari umunyamakuru wa Royal FM.
Ku wa 30 Ugushyingo 2024, nibwo hazabaho gutahana hagati y’amatsinda atanu mu 10 ari muri iri rushanwa. Amatsinda azahana kuri iyo nshuro agizwe na The Unique Band, Ishema Band, Jaclight Band, Artistars Band ndetse na Groove Galaxy.
Ku wa 7 Ukuboza 2024 hazahatana amatsinda arimo BIK Boys, Umuriri Band, The Conquerors Band, PACO XL Band ndetse na Afrojazz. Kwinjira muri aya marushanwa azabanziriza ay’ishiraniro, Kigali Marriott Hotel yabigize ubuntu ku bazitabira bashaka kureba umuziki w’aya matsinda. Ibi bitaramo bizajya bibera ku Iriba Bar & Terrace.
Ku wa 14 Ukuboza 2024, hazabaho icyiciro kibanziriza icya nyuma hagati y’aya matsinda uko ari 10; mu gihe ku wa 21 Ukuboza hazamenyekana ‘Band’ eshatu zahize izindi. Aha ho abazitabira bazasabwa kwishyurwa amafaranga azatangazwa mu minsi iri imbere, aho bazajya bagura amatike bifashishije urubuga rwa https://rgconsultinc.com/.
Iya mbere izahembwa kugirana amasezerano yo gukorana na Kigali Marriott Hotel mu gihe cy’umwaka, ashobora kuzaba afite agaciro k’arenga miliyoni 10 Frw. Iya kabiri izahembwa miliyoni 2 Frw mu gihe iya gatatu izahabwa ‘Cerficat’ ndetse n’igikombe kigaragaza ko yitabiriye.
Ubwo iri rushanwa ryatangizwaga bwa mbere mu 2018, ryegukanywe na Neptunez Band. Mu gihe mu 2019 ubwo ryabaga ku nshuro ya kabiri ryatwawe na Salus Music Band yatsinze arimo Umurage Band na Symphony Band byahuriye mu cyiciro cya nyuma.
Salus Music Band yegukanye iri rushanwa mu 2019 yahawe amasezerano y’umwaka yo kuririmbira muri Kigali Marriott Hotel.
Amafoto: Rgonit
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!