Bamwe bararusimbutse birangira bapfuye, abandi baracyariho: Ibyamamare byo muri Amerika byagiye birokoka amasasu

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 Kanama 2020 saa 05:11
Yasuwe :
0 0

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abantu bemerewe gutunga imbunda, nk’uko umuntu ashobora gutunga ikindi kintu nkenerwa mu buzima bwe bwa buri munsi.

Buri Leta mu zigize Amerika, iba ifite itegeko rijyanye no gutunga imbunda gusa akenshi hari abarirengaho bakazikoresha mu buryo budakwiriye ndetse bagasagarira abantu bamwe bakahasiga ubuzima.

Ibyamamare byinshi byagiye byivuganwa n’abantu batandukanye birashwe, abandi bakaraswa ku bw’amahirwe ntibapfe. IGIHE yakusanyije urutonde rwa bimwe mu byamamare muri Amerika byagiye birokoka imfu z’amasasu.

Megan Thee Stallion

Uyu mukobwa w’imyaka 25 ubusanzwe yitwa Megan Jovon Ruth Pete. Ni umwe mu bagezweho mu muziki cyane cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Megan Thee Stallion agezweho mu ndirimbo ye yasubiyemo yitwa ‘Savage’ yahuriyemo n’umuhanzikazi Beyoncé.

Muri Nyakanga uyu mukobwa nibwo yarashwe mu birenge byombi. Yavuze ko Tory Lanez bahoze bakundana ashobora kuba ariwe wamurashe, ubwo yavaga mu modoka yari irimo abantu baterana amagambo, hanze y’ahari habereye ibirori mu Mujyi wa Los Angeles.

Megan Thee Stallion muri Nyakanga uyu mwaka yararusimbutse nyuma yo kuraswa amasasu agafata mu birenge

David Ortiz

David Ortiz azwi cyane mu mukino wa Baseball ukomeye cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu mugabo w’ikirangirire muri uyu mukino ariko waretse kuwukina mu 2016, yarashwe muri Kamena 2019.

Yarashwe mu mugongo amasasu ahingukira mu nda ahitwa Santo Domingo nightclub. Yajyanywe muri Massachusetts General Hospital hashize ibyumweru birindwi arataha.

David Ortiz yasimbutse urupfu rw'amasasu yarashwe mu mugongo

50 Cent

Curtis James Jackson III wamamaye mu muziki nka 50 Cent, muri Gicurasi 2000 yarashwe inshuro icyenda, ubwo yari mu modoka hanze y’inyubako ya nyirakuru ahitwa Queens.

Yahise ajyanwa mu bitaro akurwamo amasasu yari yamwinjiye mu maguru, ikibuno, akaboko ndetse no mu isura.

Uyu muraperi w’imyaka 45 yavuye mu bitaro nyuma y’ibyumweru bibiri.

50 Cent yigeze kuraswa mu buryo bukomeye ariko ararusimbuka

Kelly Preston

Mu 1990 nibwo havuzwe inkuru z’uko uyu mugore wamamaye mu ruganda rwa sinema muri Amerika yarashwe mu kaboko, na Charlie Sheen wari umukunzi we muri ibyo bihe.

Mu kiganiro yahaye TMZ mu 2011, Preston yavuze ko uyu mugabo atamurashe ahubwo byabayeho ku mpanuka ubwo yashakaga kuzamura ipantalo imbunda ikava mu mufuka ikagwa hasi.

Muri Nyakanga uyu mwaka Kelly Preston yitabye Imana aziza cancer y’ibere.

Muri Nyakanga uyu mwaka Kelly Preston yitabye Imana bitewe na kanseri y'ibere

Tupac Shakur

Mu 1994 Tupac Shakur , yarashwe urufaya rw’amasasu ubwo yari ari kwinjira muri studio i New York. Yarashwe mu mutwe, mu kiganza ndetse no hafi y’ikibuno. Nyuma yaje kujyanwa mu bitaro aravurwa arakira.

Uwakekwagaho kumurasa yafunzwe mu 2003 azira ibiyobyabwenge.

Mu 1996, Shakur yongeye kuraswa i Las Vegas, biza no kurangira yitabye Imana.

Tupac yagiye araswa kenshi biza kurangira n'ubundi yishwe

Andy Warhol

Uyu muhanzi w’Umunyamerika, yarashwe mu 1968 na Valerie Solanas. Uyu mugabo yarakomeretse bikomeye ariko nyuma y’amezi abiri ava mu bitaro. Yamaze imyaka 18 nyuma yo kuraswa, ariko n’ubundi aza gupfa biturutse ku ngaruka z’iri raswa. Yarashishijwe imbunda yo mu bwoko bwa Beretta 3032 Tomcat.

Uyu mugabo ubusanzwe witwaga Andrew Warhola yari yaravutse mu 1928 yitaba Imana mu 1987 afite imyaka 58.

Andy Warhol yarashwe mu 1968

Lil Wayne

Uyu muraperi w’imyaka 37 ubusanzwe witwa Dwayne Michael Carter Jr. ni umwe mu bafite izina rikomeye ku Isi yose. Yamamaye mu ndirimbo nyinshi zitandukanye zirimo ‘Lolipop’ , ‘High school’ yakoranye na Nicki Minaj, ‘Mirror’ yakoranye na Bruno Mars n’izindi nyinshi.

Yigeze kwirasa ku bw’impanuka mu gatuza ubwo yari afite imyaka 12.

Lil Wayne yigeze kwirasa akiri muto

Trace Adkins

Uyu muririmbyi wa Country Music ubundi witwa Tracy Darrell "Trace" Adkins, mu gitabo yanditse ku buzima bwe yavuze ko mu 1994 uwahoze ari umugore we, Julie Curtis, yamurashe mu gatuza. Avuga ko isasu ryanyuze mu bihaha bye ariko nyuma akaza kuvurwa arakira.

Trace Adkins yavuze ko umugore we yigeze kumurasa

Suge Knight

Mu 1990 nibwo Knight w’imyaka 55 y’amavuko yashinze Label ya Death Row Records yafashije bikomeye abahanzi barimo Dr Dre, Tupac Shakur na Snoop Dogg.

Marion Hugh "Suge" Knight Jr wamamaye mu gutunganya indirimbo nka Suge Knight, mu 2005 yarashwe mu kaguru ubwo yari ari Miami club ndetse no mu 2015 yigeze kuraswa byo kwitegura VMAs.

Muri Kanama 2014, nabwo yarashwe amasasu atandatu ubwo yari mu kabyiniro k’i Los Angeles, abashakaga kumwica nta n’umwe wakurikiranywe.

Ubwo umuraperi Tupac Shakur yaraswaga mu Mujyi wa Las Vegas avuye kureba umukino w’iteramakofe wahuje inshuti ye Mike Tyson na Bruce Seldon. Yarashwe ari kumwe na n’uyu mugabo wari manager we icyo gihe gusa we nabwo yararusimbutse.

Suge yagiye asimbuka imfu nyinshi abantu bamurasa amasasu ku bw'amahirwe akaza gukira

Ol’ Dirty Bastard

Muri Nyakanga 1998, Ol’ Dirty Bastard uri mu bagize Wu-Tang Clan yarashwe mu mugongo mu bujura bwabereye mu nyubako ye muri Brooklyn.

Nyuma y’asaha icyenda yahise yirengagiza ibyo abaganga bari bamubwiye ava mu bitaro adasezerewe.

Umwe mu bagize Wu Tang Clan yararashwe ava mu bitaro adasezerewe

Garrett Morris

Uyu musaza w’imyaka 83 usanzwe ari umunyarwenya mu 1994 yarashwe n’abajura. Yagiye muri coma ndetse abagwa kenshi nyuma aza gukira.

Garrett Morris akora imyuga myinshi itandukanye mu myidagaduro kuko ni umuririmbyi, akaba umukinnyi wa filime n’umunyarwenya.

Umunyarwenya Garrett Morris nawe yigeze kuraswa ku bw'amahirwe ntiyapfa

Brandon Call

Brandon Spencer Lee Call wamamaye cyane muri sinema nka Brandon Call, w’imyaka 43, mu 1996 yarashwe mu maboko yombi. Yajyanywe mu bitaro nyuma aza gukira.

Brandon Call yigeze kuraswa ku bw'amahirwe arakira

Marc Cohn

Uyu mugabo wamamaye mu muziki cyane cyane uzwi mu ndirimbo yitwa ‘Walking in Memphis’ mu 2005 yarashwe mu mutwe ari modoka muri Denver. Uwamurashe yakatiwe imyaka 36 y’igifungo.

Icyo gihe uwari umuvugizi wa Polisi yavuze ko uyu mugabo yarokotse ku bw’ibitangaza by’Imana, ati “Mvugishije ukuri, ntabwo nabona uko mvuga uko yarokotse.”

Marc Cohn yarokotse ku bw'amahirwe ubwo yarasirwaga mu modoka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .