Bamporiki yasuye abakobwa bari mu mwiherero wa Miss Rwanda 2020 abasaba kwitangira imishinga yabo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 Gashyantare 2020 saa 01:01
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon. Edouard Bamporiki, kuri uyu wa Gatanu yasuye abakobwa 20 bari mu mwiherero wa Miss Rwanda 2020, arabaganiriza abasaba kwitangira imishinga yabo.

Yibukije ba Nyampinga ko imyitwarire y’umuntu ayikomora ku bo akomokaho. Yavuze ko ufashe umwana muto avutse agasanga abana n’inkoko nta bantu ahura na bo, na we yakura abika.

Ati "Ikibazo kiri mu rubyiruko ubu usanga hari urudashaka kwemera aho rukomoka kubera imibereho yaho. Ariko bidakuraho amateka ko ariho uva!".

Yavuze ku buzima bwa Barack Obama, ko ajya kuba umuyobozi ari uko yaciye mu buzima bukomeye bwo kuba atari azi aho akomoka, yaza kumenya ko afite inkomoko muri Kenya ntiyabihisha. Aha ngo nibwo Abanyamerika bakunze ibitekerezo bye byo kuba yaremeye akavuga aho akomoka, basanga yaba umwizerwa.

Bamporiki yasabye abakobwa bari mu mwiherero kudacogora ku mishinga yabo n’iyo baba bategukanye ikamba. Yabasabye kutivanga mu mishinga batahisemo gukoraho ndetse ashimangira ko ari abaranga b’u Rwanda bityo bakwiye kugira uko bitwara bitandukanye n’abayobeye mu bidafite agaciro.

Ati "Mubanze mugere ku rwego rukomeye bibafashe kuranga u Rwanda. Muve mu tuntu tworoshye, muvuge muti uzambona kuri IGIHE, azabona u Rwanda, uzambona mu ishuri rikomeye azabona u Rwanda, uzabona mfite umwanya ukomeye mu mahanga azabona u Rwanda. Muri abaranga b’u Rwanda."

Imishinga yapfuye ni iyo bene yo banze gupfira

Bamporiki yongeye gukomoza kuri iyi ntero ashimangira ko n’u Rwanda ubu uko ruhagaze neza ari uko hari abarwitangiye batizigamye. Ati" Inkotanyi zitangiye u Rwanda, turemye kuko zarupfiriye."

Yongeyeho ko barebeye mu cyiciro cya ba Nyampinga bandi, niba hari utarabashije kugera ku byo yari yariyemeje ari uko atabipfiriye. Ati "Gupfira mvuga ni iki? Ni ukwiyemeza uti ibingibi ndi gukora ntibikomeye reka mbyigomwe nkore uyu mushinga."

"Niba Abarundi muri aka kanya barangaye, bareke ni bo. Niba Abagande barangaye bareke nibo [...] Perezida Kagame aherutse kuvuga ngo aho abandi bagenda bisanzwe twebwe tugomba kuvuduka. Twiruke mu byacu."

Bamporiki yibukije ba Nyampinga kandi ko imyitwarire yabo nk’urubyiruko ari ingenzi, ababwira ko amafoto bakunze kwifotoza bakwiye kujya babanza kuyatekerezaho kuko mu myaka 15 batazi abo bazaba ari bo.

Ati "Ushyize ifoto y’ubwambure hanze byerekana ko mu mutwe naho hambaye ubusa! Naje kubabwira ko muri abayobozi b’ejo hazaza. mushake aho mwandika iri jambo nyuma y’igihe uzaba akibyibuka azibuka ko nabivuze”.

Abakobwa 20 nibo bari mu mwiherero wa Miss Rwanda 2020 nyuma y’uko kuva tariki 21 Ukuboza 2019 irushanwa rya Miss Rwanda 2020 ryatangiye ku mugaragaro, abakobwa basaga 400 bari biyandikishije muri iri rushanwa bavuyemo 54 bahagarariye intara zose z’u Rwanda mu irushanwa.

Aba bose ni bo batanze 20 batoranyijwe mu ijonjora ryabereye i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha ku wa 1 Gashyantare 2020.

Ku wa 9 Gashyantare 2020 nibwo abakobwa 20 bose berekeje kuri Hotel La Palisse i Nyamata mu mwiherero ugomba kumara ibyumweru bibiri cyane ko uzarangira tariki 23 Gashyantare 2020.

Kuri ubu abakobwa nubwo bari mu mwiherero wa Miss Rwanda ariko amatora arakomeje aho bari gutorerwa kuri IGIHE.com, ndetse hanakoreshwa uburyo bwa SMS aho wandika ijambo Miss ugasiga akanya, ukandika nimero y’uwo ushyigikiye ukohereza kuri 1525 ahari kwifashishwa nimero bari basanganywe.

Igikorwa cya Miss Rwanda kizasozwa tariki 22 Gashyantare 2020 ari bwo hazamenyekana uwegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020 asimbure Nimwiza Meghan ufite irya 2019.

Abakobwa 20 berekeje mu mwiherero

1. Irasubiza Alliance [No 11]

2. Nishimwe Naomie [No31]

3. Mutesi Denyse [No28]

4. Ingabire Gaudence [No8]

5. Ingabire Rehema [No10]

6. Musana Teta Hense [No26]

7. Kirezi Rutaremara Brune [No17]

8. Mukangwije Rosine [No21]

9. Ingabire Diane [No7]

10. Ingabire Jolie Ange [No9]

11. Mutegwantebe Chanice [No27]

12. Kamikazi Rurangirwa Nadege [No15]

13. Akaliza Hope [No1]

14. Umuratwa Anitha [No42]

15. Marebe Benitha [No18]

16. Teta Ndenga Nicole [No35]

17. Uwase Aisha [No51]

18. Nyinawumuntu Rwiririza Delice [No33]

19. Umutesi Denise [No43]

20. Umwiza Phionah [No47]

Hon. Bamporiki aganira n'abakobwa
Yabasabye kwitangira imishinga yabo
Abakobwa 20 bari mu mwiherero wa Miss Rwanda bakiriye impanuro za Bamporiki
Bafatanye ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .