Bamporiki yagereranyije Bruce Melodie n’ufite zahabu yari yarashyize mu bishingwe

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 26 Ukwakira 2020 saa 01:10
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘24’, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yagereranyije Bruce Melodie n’umuntu ufite zahabu yari yarashyize mu bishingwe.

Hari hashize iminsi Bruce Melodie avugwaho kuririmba indirimbo bamwe bita ‘ibishegu’ nyuma yo gushyira hanze izirimo ‘Ntiza’, ‘Saa moya’ n’izindi.

Gusa, Ku wa 24 Nyakanga 2020, Bruce Melodie yabwiye Kiss Fm, ko atazongera gusohora indirimbo yumvikanamo amagambo benshi bavugaga ko ari ibishegu.

Icyo gihe yavuze ko nyuma ya “Saa moya” yari yasohoye azakurikizaho indirimbo za gakondo, asaba abamushinja kwica umuco kuzamushyigikira cyangwa se akazagaruka mu nzira yamukundishije benshi.

Ati “Guhera uyu munsi ngiye kujya nkora ‘Gakondo’ kandi nimutabikunda ngo mubitize umurindi nk’uko mwawutije ibi nzagaruka muri ibi ubwo ni byo bizaba bibabereye.”

Kuri iki Cyumweru tariki 25 Ukwakira 2020, Bruce Melodie yasangije abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange, indirimbo ye nshya yitwa ‘24’ yanditswe n’umunyarwanda Shima Charles umaze imyaka 24 aba muri Canada.

Ati “Nk’uko twabisezeranye, urugendo rwanjye muri gakondo ruratangiye ku mugaragaro. Indirimbo ‘24’ yasohotse iri kuri Youtube.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, ari mu banyuzwe n’intambwe Bruce Melodie amugereranya n’umuntu wari ufite zahabu ariko akayishyira mu bishingwe.

Ati “Ntimukemere izahabu nk’iyi itakara mu bishingwe. Komereza aho.”

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungurihe, usanzwe ari umufana wa Bruce Melodie, nawe yashimiye uyu muhanzi indi ntambwe ye mu muziki.

Shima Charles yanditse iyi ndirimbo agaragaza urukumbuzi yari afitiye u Rwanda nyuma y’imyaka 24 atahagera, anahamagarira abandi kuzarusura, kuko ari heza byanatumye afungura umuryango yise ‘Za Niheza’.

Shima yavuye mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, agaruka bwa mbere mu 2018 ari nabwo yahuye na Bruce Melodie akamusaba ko yamuririmbira iyi ndirimbo yise ‘24’ ayihuje n’imyaka 24 yari amaze atagera mu Rwanda.

Bamporiki Edouard yashimye Bruce Melodie watangiye kuririmba gakondo
Bruce Melodie ari mu bahanzi bamaze iminsi bibasirwa cyane bashinjwa guhimba indirimbo zitatira umuco nyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .