Bampa imbaraga ntafite: Miss Mutesi Jolly yasubije abavuga ko ari we wabakuye muri Miss Rwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 11 Ukuboza 2020 saa 07:02
Yasuwe :
0 0

Imyaka ibaye itatu Miss Mutesi Jolly ari mu kanama nkemurampaka k’irushanwa rya Miss Rwanda. Kuva yakwinjiramo, abakobwa banyuranye bagiye bamwitwaraho umwikomo, bamushinja kuba ari we watumye badakomeza mu irushanwa.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ukuboza 2020, Miss Mutesi Jolly yakomoje ku bakunze kumushinja kuba hari abakobwa akura mu irushanwa, ndetse no kuba atera ubwoba bamwe mu bahatanira ikamba.

Yavuze ko abakobwa bavuga ko yabasezereye kenshi baba bamuha imbaraga adafite.

Ati “Rimwe na rimwe abantu baguha agaciro udafite. Si uko nta gaciro mfite, mu kanama nkemurampaka buri wese aba anganya amanota n’undi. Jolly si we waguha ikamba cyangwa ngo agukuremo.”

Ibi yahise abihuza n’abakeka ko iri rushanwa rishora kubamo ruswa, avuga ko ari ibintu bidashoboka, kuko buri wese uri mu kanama nkemurampaka aba afite ijwi ringana n’irya mugenzi we.

Yabwiye abakobwa bitegura guhatanira ikamba rya Miss Rwanda ko nta muntu uzabafasha kuryegukana, abibutsa ko buri wese agomba kwitegura guhatana ntawe yishingikirije.

Ati “Umukobwa ni we wiha ikamba bitewe n’ukuntu yiteguye n’ubumenyi afite, no guhatana yifitemo.”

Miss Jolly Mutesi yavuze ko na we ubwe ubwo yitabiraga iri rushanwa, hari abo yatinyaga mu kanama nkemurampaka, gusa ngo yasanze nta n’umwe mu bakagize waha umukobwa ikamba cyangwa ngo arimwake.

Avuga impamvu itera abakobwa kumuvuga gutya, Miss Mutesi Jolly yagize ati ”Wenda ni ko umuntu aba ateye, icyo kibazo sinjya mbasha kugisobanura nanjye, ibivugwa byo sinzi ikibitera rwose.”

Yavuze ko abagize akanama nkemurampaka bagomba kuba ari umubare w’igiharwe nka batanu, barindwi, icyenda, cumi na batatu, gutyo gutyo, kugira ngo amajwi atangwa bitaza kurangira angana. Nyuma yo kwemeza akanama nkemurampaka, haba hasigaye kureba ibyo kazagenderaho kemeza uwegukana ikamba.

Muri uyu mwaka byitezwe ko bazagendera ku bintu bitatu; ubwiza bufite 30%, uburyo umukobwa agaragaza umushinga we bifite 30% naho ubumenyi bw’umukobwa, ibitekerezo bye, uko abasha kubivuga n’intego ye ni byo bifite amanota menshi, kuko byahawe amanota 40%.
Miss Mutesi Jolly yavuze ko muri uyu mwaka hazashyirwaho akanama nkemurampaka kazemeza umukobwa ufite impano, Miss Talent, n’akazahitamo ufite umushinga wihariye, Best Innovative Project, bose bazahembwa.

Yavuze ko mu gihe cy’umwiherero, abakobwa bazakora ibizamini bibiri birimo icyanditse n’icyo kuvuga, akanama kakazemeza 10 batsinze ari nabo bazajya mu cyiciro cya nyuma, babazwe n’akanama nkemurampaka kazemeza Miss Rwanda 2021.

Uko ikiganiro n’abanyamakuru cyagenze

Jolly Mutesi yavuze ko nta muntu ku giti cye waha umukobwa ikamba

Jolly Mutesi yavuze ko nta bushobozi afite bwo gukura umukobwa muri Miss Rwanda
Miss Mutesi yavuze ko bigoye ko ruswa yakwinjira mu kanama nkemurampaka ka Miss Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .