Ibi aba baraperi babitangaje ubwo IGIHE yabasuraga aho bari kwitoreza hamwe n’itsinda rya Shauku Music rizabacurangira mu gitaramo.
Bull Dogg yavuze ko urebye imyiteguro yabo iri kugana ku musozo, igisigaye ari igihe cy’igitaramo bagasusurutsa abakunzi babo.
Ati “Dusa n’aho tugeze mu byiciro bya nyuma by’imyiteguro. Tubimazemo igihe ubu turi kunoza uko gahunda yagenda ku munsi w’igitaramo.”
Riderman yavuze ko bamaze amezi abiri mu myiteguro nubwo ukwezi kumwe ariko bakoranye n’itsinda rizabacurangira gusa, ryo ngo ryatangiye mbere, agahamya ko imyiteguro imeze neza cyane.
Bull Dogg yavuze ko abantu bakwiye kwitabira igitaramo cyabo bakazaryoherwa n’imigendekere yacyo cyane ko bazaba bafatanya n’abandi baraperi bakomeye.
Bamwe mu baraperi bategerejwe muri iki gitaramo barimo Bushali, B Threy, Kenny K-Shot, Ish Kevin na Bruce The 1st biyongeraho itsinda rya Tuff Gangs.
Iki gitaramo byitezwe ko kizabera muri Camp Kigali aho kwinjira ari ibihumbi 10 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 20 Frw muri VIP n’ibihumbi 30 Frw muri VVIP.
Icyakora abari kugura amatike mbere bahawe ubwasisi kuko itike y’ibihumbi 10 Frw bari kuyigura ibihumbi 7 Frw mu gihe iy’ibihumbi 20 Frw yo iri kugura ibihumbi 15 Frw na ho iy’ibihumbi 30 Frw ikagura ibihumbi 25 Frw.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!