Ku munsi mukuru w’amavuko w’uyu mukobwa, The Major yamwibukije ko amukunda bikomeye ndetse amushimira urukundo yamuhaye.
Ati “Warakoze ku bihe byiza wazanye mu buzima bwanjye, isabukuru nziza mukunzi, ndagushakira ibyiza kandi ndagukunda.’’
Uyu mukobwa nawe yibukije The Major ko yamwihebeye.
Mu kiganiro na IGIHE, The Major yemeye amakuru y’uru rukundo ahamya ko ari umukobwa bamaranye imyaka itatu nubwo batigeze bashaka gushyira mu itangazamakuru inkuru z’urukundo.
Ati “Tumaranye imyaka itatu dukundana, wenda ubu nibwo mubimenye ariko nyine tumaranye igihe rwose.”
Mu 2019 nibwo Issa Bigirima yambitse impeta uyu mukobwa icyakora inkuru y’urukundo rwabo icyendera gake gake kugeza ubwo batandukanye burundu.
Nubwo Issa Bigirimana yemeje ko yatandukanye n’uyu mukobwa mu 2021 ariko amakuru ahari ahamya ko Uwase yari amaze igihe akundana na The Major ubarizwa mu itsinda rya Symphony Band.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!