Ku wa Gatanu tariki 13 Gicurasi 2022 nibwo dosiye y’abaregwa yashyikirijwe urukiko.
Mu byaha bakurikiranyweho harimo icyo gutanga ubuhamya bw’ibinyoma. Amategeko agena ko uwagikoze abigambiriye iyo kimuhamye ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’ibihumbi 500 Frw ariko itarenze 1 000 000Frw.
Ikindi cyaha bakurikiranyweho ni ukoshya abitabajwe mu nzego z’ubutabera.
Cyo iyo umuntu agihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu itari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko itarenze 1 000 000frw.
Ikindi cyaha bakurikiranyweho ni uguhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.
Kibahamye, bahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya 3 000 000 Frw ariko atarenga 5 000 000 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Izindi nkuru bifitanye isano;
-Notaire wafatanyije na Miss Iradukunda Elsa yafunzwe
-Miss Iradukunda Elsa yatawe muri yombi

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!