Bari kuba abakozi ba Satani batabizi! Liza Kamikazi yakebuye abakora indirimbo zamamaza ubusambanyi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 17 Nyakanga 2020 saa 12:26
Yasuwe :
0 0

Liza Kamikazi yahishuye ko amaze igihe ahangayikishijwe n’ubugingo bw’abahanzi bagenzi be bakomeje kuba abakozi ba Satani batabizi, yemeza ko ibihangano bimaze igihe bisohoka byiganjemo amagambo yo kwamamaza ubusambanyi biteye impungenge.

Kamikazi yabitangaje mu kiganiro kirekire yagiranye na IGIHE, ubwo yari ageze ku kibazo cy’abahanzi bakomeje gusohora indirimbo z’urukundo rurangirira mu buriri.

Yavuze ko ahangayikishwa bikomeye n’ubugingo bwabo ndetse byanatumye yiyemeza gufata akanya gahagije ko kubasengera.

Yagize ati “Maze igihe nsengera cyane abahanzi bagenzi banjye, ese koko birakwiye ko abantu birirwa bamamaza ubusambanyi ku mugaragaro? Simbateye ibuye kuko nanjye hari ibyo nakoze, namaze umwaka namamaza agakingirizo. Nari muto nshukwa n’ubwamamare ndetse n’amafaranga ariko narakijijwe. Kuba njye narabikoze biratuma mbumva kurushaho. Hari byinshi nakoreshejwe n’ubwana, ubwamamare no gukunda amafaranga ariko simenye ingaruka zabyo.”

Liza Kamikazi yavuze ko mu bintu bimubabaza cyane haba harimo kubona no kumva indirimbo zamamaza ubusambanyi zikomeje kuba nyinshi kandi zikanamamazwa cyane.

Ati ”Wiba mu bakozi ba Satani utabizi, tureke n’abahanzi bari kuzikora ariko se wowe ukunda iyo ndirimbo ntiwaba uri kuba umukozi wa Satani? Ntiyaba ari kukwiba ubugingo bwawe?”

Uyu muhanzikazi wamenyekanye cyane mu muziki Nyarwanda yavuze ko bagenzi be bakwiye kugira ubumuntu mbere y’ibindi byose.

Ati “Ni uburozi buri gutangwa, kuri njyewe nk’umuntu ntabwo bikwiriye, nk’umukirisitu bwo biragatsindwa yaba nk’Umunyarwanda uyu muco ntukabeho noneho nk’umubyeyi biragatsindwa. Ariko uzi kuba ufite umwana ugasanga ari kuririmba izo ndirimbo, uzi gusanga umwana wawe ari kuzibyina?”

Liza Kamikazi yavuze ko ari ibintu bidakwiye kuba abahanzi bakora indirimbo zamamaza ubusambanyi.

Ati “Sindi kubaciraho iteka kuko niyo mpamvu mbaririra ndabasengera nsabira ubugingo bwabo nsabira igihugu cyacu kuko bari kuturoga.”

Abajijwe ku kuba ibyo abahanzi baririmba byinjiza amafaranga kandi menshi, yagaragaje ko byahozeho ariko bidakwiye kwimakazwa.

Yakomeje ati ”Sibyo kuko na kera amafaranga twarayabonaga, natwe nubwo ibyo twakoraga byose bitari byo ariko ubu aho bigeze birakabije. Kuririmba ibintu nka biriya kubera amafaranga njye nabyita uburaya, sino kuba indaya zoroheje ahubwo ni ukuba indaya za roho, uba ugurisha roho yawe.”

Liza Kamikazi yamenyekanye cyane guhera mu myaka ya 2008 mu ndirimbo nka "Rahira", "Nkiri muto" n’izindi. Yaje guhagarika iby’umuziki usanzwe yinjira mu wo kuramya no guhimbaza Imana ndetse muri iyi minsi afite indirimbo nshya yise ‘Yesu wanjye’.

Reba ikiganiro na Liza Kamikazi

Indirimbo nshya "Yesu wanjye" ya Liza Kamikazi

Liza Kamikazi yakebuye abaririmba indirimbo zamamaza ubusambanyi
Liza Kamikazi avuga ko ababazwa n'ubugingo bw'abahanzi bari mu murongo w'ibihangano bigusha ku rukundo rwo mu buriri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .