Danny Nanone na we kwihangana byanze, afata ifoto mu bitabo by’Ikinyarwanda cyo hambere ayifashisha mu kwibasira Phil Peter, agira ati “Petero Nzukira yongeye kuvuga ubusa.”
Ni amagambo yanaherekesheje ayo Phil Peter yaherukaga kumuvugaho mu minsi ishize ubwo yasabaga ko abakunzi b’uyu muraperi babanza bakamutoza ikinyabupfura kubera imyitwarire yari iherutse kumuranga kuri televiziyo.
Mu butumwa Phil Peter na we yatambukije ku mbuga nkoranyambaga mu minsi ishize, yagize ati “Mubanze mwigishe uwo muraperi wanyu ikinyabupfura, umuntu umubaza ikibazo gisanzwe agasubiza atukana azi ko ari kuri televiziyo n’abana be bashobora kuba bari kureba, harya ubwo yazabaha ubuhe burere? Ubaye uje mu kiganiro uzi ko utiteguye gusubiza ibibazo uri bubazwe, wajya wigumira iwawe cyangwa ukavuga ko nta kintu ushaka kubivugaho.”
Uku guterana amagambo kongeye gukura cyane nyuma y’uko mu minsi ishize aba bombi bakozanyijeho bikomeye mu kiganiro ‘The Choice Live’.
Mu gace gato k’iki kiganiro, Phil Peter na Danny Nanone bateranye amagambo, ibintu bitishimiwe na benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga.
Aba bateranye amagambo bigera aho Phil Peter yibutsa Danny Nanone ko ari umubyeyi nubwo abana be bajya kumureba akanga kubakingurira, agahitamo kugumana n’inkumi mu nzu.
Uyu muraperi na we yanze kuripfana muri iki kiganiro, ndetse yageze ubwo abwira Phil Peter ati “Birababaje ko waba uri umuntu w’umugabo, ukaba ugira ubujajwa kandi uri mukuru.”
Nyuma y’iki kiganiro bahanganiyemo, yaba Danny Nanone na Phil Peter ntabwo bigeze bahana agahenge kuko kugeza ubu bakomeje gushondana ku mbuga nkoranyambaga.
Uku guterana amagambo gukomeje kugaragaza ko ari intambara yari imaze iminsi itutumba hagati y’aba bagabo, cyane ko mu minsi ishize abinyujije mu ndirimbo ’Wahala’ yahuriyemo na Kenny Sol, Danny Nanone yaririmbye Phil Peter yumvikanisha ko ari umunyamakuru umuvugaho ubusa.
Ibi biri kuvugwa mu gihe Danny Nanone akomeje imyiteguro yo gusohora EP ye nshya yise ‘112’ iri bujye hanze kuri uyu wa 20 Werurwe 2025.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!