00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Kenny Sol na Ariel Wayz bakanyujijeho mu rukundo mbere yo kujya mu bihe byiza na Juno Kizigenza

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 20 Nyakanga 2021 saa 10:51
Yasuwe :
0 0

Muri iyi minsi imwe mu nkuru ziri kuvugwa cyane mu myidagaduro y’u Rwanda, ni iya Ariel Wayz na Juno Kizigenza bavugwa mu bufatanye burenze ubwo gukorana indirimbo, bukaba bwarageze no ku kuba bakundana nubwo bo batarabyerura.

Ariel Wayz ni umwe mu bahanzi mu minsi ishize batagiye bavugwa cyane mu nkundo, nyamara amakuru ahari ni uko mbere ya Juno Kizigenza bavugwa gukundana kuri ubu, yanakundanye na Kenny Sol.

Urukundo rwa Kenny Sol na Ariel Wayz IGIHE yaje kumenya amakuru y’uko atari urw’ubu kuko rwatangiye ubwo bari bakiri abanyeshuri mu ishuri rya muzika rya Nyundo.

Ngo bakigera ku Nyundo aho bakurikiranaga ibijyanye n’umuziki niho batangiriye urukundo rwabo rwaje no kwamamara mu kigo.

Umwe mu biganye nabo waduhaye amakuru yavuze ko urukundo rwa Ariel Wayz na Kenny Sol rwacaga ibintu mu myaka yabo mu ishuri rya muzika rya Nyundo.

Ati “Barakundanye igihe kinini, ni inkuru yari izwi mu kigo gusa nyuma y’imyaka ibiri bagiye gusoza amashuri, urukundo rwabo rwajemo agatotsi, barangiza iby’urukundo bisa n’ibyahagaze.”

Nubwo batari bagikundana ariko amakuru ahari avuga ko na nyuma yo kuva ku ishuri umubano wabo utigeze uhagarara, cyane ko bakundaga guhurira mu birori bitandukanye.

Uwo mubano ni nawo wakomeje kugeza ubwo Kenny Sol atunguwe no kumva ko uwahoze ari umukunzi we asigaye akundana n’inshuti ye banabarizwaga muri Label imwe ‘Igitangaza’ ya Bruce Melodie.

Mu kiganiro duheruka kugirana na Kenny Sol ubwo yabazwaga ku nkuru yo gukundana kwa Juno Kizigenza na Ariel Wayz, yavuze ko atari ibintu yari azi.

Ati “Bose ni inshuti zanjye, ariko bakora ibintu byabo mu buryo utamenya. Nanjye ibyo gukundana kwabo nabibonye mu itangazamakuru.”

Urukundo rwa Juno Kizigenza na Ariel Wayz amakuru yarwo yo yatangiye kuvugwa guhera mu minsi ishize ubwo basohoraga indirimbo ‘Away’ bahuriyemo.

Benshi baketse ko inkuru z’urukundo rwa Ariel Wayz na Juno Kizigenza zari zigamije kumenyekanisha indirimbo yabo nshya.

Mu gihe abandi bari muri #Gumamurugo, Ariel Wayz na Juno Kizigenza bari kuhirira urukundo rwabo ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu mu karere ka Karongi.

Ariel Wayz na Kenny Sol babanje kukanyuzaho mu rukundo
Ubu urukundo rugeze aharyoshye hagati ya Ariel Wayz na Juno Kizigenza
Juno Kizigeza na Ariel Wayz bari kuhirira urukundo rwabo ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .