00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bahawe icyubahiro n’abakinnyi ba Golf! Ibyo utabonye mu bukwe bwa Miss Aurore Kayibanda (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 16 August 2024 saa 10:54
Yasuwe :

Ku wa 15 Kanama 2024 wari umunsi udasanzwe mu buzima bwa Miss Aurore Kayibanda wakoze ubukwe na Gatera Jacques ndetse bakanabihamiriza inshuti n’abavandimwe mu mugoroba wo gusangira.

Ni ibirori byabimburiwe n’umuhango wo gusezerana imbere y’Imana byabereye ku Kimuhurura ahitwa ‘Marie Auxiriatrice Church’.

Nyuma yo gusezerana imbere y’Imana, abageni bagiye kwakirira abatumiwe mu nyubako ya Intare Conference Arena iherereye i Rusororo.

Muri ibi birori, abageni bahawe icyubahiro n’abakinnyi ba Golf. Ubwo binjiraga mu cyumba bagombaga kwakiriramo abantu, hari hakozwe imirongo ibiri y’abagabo bakina uyu mukino bafite n’inkoni zifashishwa muri uyu mukino maze Miss Aurore n’umugabo we batambuka hagati yabo ariko bacurangirwa umuziki n’umuhanga mu kuvuza Saxophone.

Abakinnyi ba Golf bahaye icyubahiro abageni bitewe n’uko Gatera Jacques, ari umwe mu bakinnyi bakomeye b’uyu mukino usigaye unakundwa bikomeye na Miss Aurore Kayibanda.

Bamwe mu bafite amazina bitabiriye ubu bukwe bwari buyobowe na MC Lion Imanzi, barimo Muyoboke Alex, David Bayingana, Umusizi Rumaga, Kate Bashabe,Tonzi n’abandi banyuranye.

Muri Mutarama 2023 ni bwo Gatera yafashe icyemezo yambika impeta Miss Kayibanda amusaba ko bazabana akaramata undi na we yemera atazuyaje.

Miss Kayibanda na Gatera bari basanzwe batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni na ho basezeraniye imbere y’amategeko mbere y’uko bemeranya gukorera ubukwe mu Rwanda ari na ho bazatura.

Miss Aurore Kayibanda yambitswe Ikamba rya Miss Rwanda mu 2012, mu 2015 aza kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari agiye gukomereza amashuri.

Ucuranga umuziki yagendaga aha ibyishimo abageni ubwo binjiraga mu cyumba bakiriyemo abatumirwa mu bukwe bwabo
Abakinnyi ba Golf bahaye icyubahiro abageni
Byari ibyishimo kuri Miss Aurore Kayibanda ubwo yinjiraga mu cyumba cyakiriwemo abatumirwa mu bukwe bwabo
Gatera Jacques yitegereza abatashye ubukwe ababwira ati "Mwakoze kuza!"
Byari ibyishimo bikomeye kuri Gatera Jacques wakoze ubukwe na Miss Aurore Kayibanda
Ifoto ubwayo irivugira, ibyishimo byari byose ku bageni
Nyuma yo kugera mu cyumba cyari cyakoraniyemo abo batumiye, hakurikiyeho umuhango wo kubakira
Platini P yatashye ubukwe bw'inshuti ye Aurore Kayibanda
Abageni bahawe umwanya wo gukatana umutsima wo kuzimanira abashyitsi
Kate Bashabe yari mu batashye ubukwe bwa Miss Aurore Kayibanda
Umusizi Rumaga, Muyoboke Alex na David Bayingana ni bamwe mu batashye ubukwe bwa Miss Aurore Kayibanda
Miss Aurore Kayibanda hari aho byageraga kwifata bikanga akagaragaza ibyishimo bikomeye
Tonzi ni umwe mu bitabiriye ubukwe bwa Miss Aurore Kayibanda

Amafoto: Kasiro Claude


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .