Mu itangazo yageneye abamukurikira binyuze ku mujyanama we, Bahavu Jeannette yavuze ko yahisemo kwikura muri ibi bihembo nyuma y’uko atoranyijwe mu babihatanira nyamara atabizi.
Ati “Njye nk’umujyanama we, ndashaka kubishyiraho umucyo. Nta muntu n’umwe wigeze atwegera ngo atumenyesha ko duhataniye ibi bihembo mu buryo buzwi cyangwa ngo tumenye icyo ibi bihembo bigenderaho. Kubera izo mpamvu rero twafashe umwanzuro wo kutabihatanamo.”
Ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya kabiri bitegurwa na ‘Rwanda Performing Art Federation’.
Iyo uraranganyije amaso mu mitegurire y’ibi bihembo bigiye gutangwa bwa kabiri, birakorohera kubona ko ababitegura hari utuntu tumwe na tumwe batarashyira ku murongo, birimo no kutamenyesha abahatanye bikagira ingaruka nk’izi z’abikuramo.
Bahavu Jeannette wabyikuyemo ni umwe mu bakinnyi ba sinema bafite izina rikomeye mu Rwanda, akaba yaramamaye muri filime nka ‘Citymaid’, ‘Impanga’ ye bwite ndetse n’izindi nyinshi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!