Uyu mugore uherutse kumaramaza mu gakiza ndetse kugeza ubu akaba asigaye ari umuvugabutumwa, yabwiye IGIHE ko atazongera gukina iyi mikino kuko asanga idahuye n’umurimo w’Imana.
Ni imikino kugeza ubu yamaze gusimbuza filime zigisha ijambo ry’Imana agiye gutangira gushyira hanze mu minsi iri imbere.
Ati “Ndanibutsa abantu bashaka prank bihangane, hari benshi bazazikora ariko twe hoya. Ntabwo navuga ko biriya ari imikino kuko ni ikinyoma muziranyeho, nubwo biba bimeze nk’imikino ariko ababibona ntabwo babifata nkayo. Bityo rero twahisemo ko aho zacaga hagiye gutangira gutambuka filime zigisha ijambo ry’Imana.”
Ibi Bahavu abikomojeho mu gihe ageze kure umushinga wo kumurika filime nshya yise ‘Bad choice’ yitegura kumurikira kuri Canal Olympia ku wa 27 Nzeri 2024 aho azaba anashyikiriza impamyabushobozi abanyeshuri barangije kwiga ibijyanye no gukina sinema.
Imirimo yo gukora filime zirimo Impanga n’izindi zinyuranye kimwe no kwita ku banyeshuri be, Bahavu abifatanya no kwita kuri gahunda z’ivugabutumwa akora hifashishijwe ikoranabuhanga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!