Bahavu wamamaye muri Citymaid yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 15 Ugushyingo 2020 saa 02:14
Yasuwe :
0 0

Usanase Bahavu Jeannette wamenyekanye nka Diane muri Filime y’uruhererekane ya Citymaid, yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi bizwi nka ‘Bridal Shower’.

Ni ibirori yakorewe n’ab’igitsinagore barimo abo mu muryango we ndetse n’abandi b’inshuti ze za hafi.

Akanyamuneza kari kose kuri uyu mukobwa nk’uko bigaragarira mu mafoto yagiye hanze gusa hari n’aho ibyishimo byamurengaga agasuka amarira.

Bahavu na Ndayirukiye Fleury ‘Legend’ bamaze igihe batangaje ko bakundana, ndetse mu minsi ishize bashyize hanze itariki y’ubukwe bwabo.

Ndetse urukundo rwabo rugeze aharyoshye nk’uko uyu mukobwa akunze kubigaragaza, nko mu minsi ishize ubwo umukunzi we yizihizaga isabukuru y’amavuko, yagaragaje ko yamwihebeye.

Ati “Isabukuru nziza mwami wanjye. Mpora nshima rurema ku bwawe, uri impano idasanzwe nahawe n’Uhoraho mu buzima bwanjye, nzahora nshima Uwiteka akomeze kukunezeza, ahaze ukwifuza kwawe. Ndagukunda cyane Papa w’abana banjye. Ramba urambire kubona ibyiza mpaka tubonye ubuvivi. Isabukuru nziza na none rukundo rwanjye.”

Tariki 17 na 20 Ukuboza 2020 nibwo hazaba ubukwe bw’uyu mukobwa umaze kuba icyamamare mu ruganda rwa filime mu Rwanda.

Amatariki y’ubukwe bwabo yatangajwe nyuma yuko tariki 17 Nyakanga, Ndayirukiye Fleury ‘Legend’ yamwambitse impeta, akamusaba ko yamubera umugore, undi na we akabyemera nta kuzuyaza. Ni mu birori byahuriranye n’ibyo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’uyu mukobwa.

Fleury ‘Legend’ asanzwe akora akazi ko gufata amashusho akanayatunganya, ndetse ni we utunganya filime Impanga y’umukunzi we.

Usanase Bahavu Jeannette na Ndayirukiye Fleury bamenyanye mu 2015 ariko baba inshuti mu 2016, bivuze ko imyaka irenze ine bakundana.

Usanase yamenyekanye cyane muri filime y’uruhererekane ’Citymaid’ ica kuri Televiziyo Rwanda, aho yari umwe mu bakinnyi b’ingenzi, ariko muri filime yaje kwitaba Imana, bityo akaba atazongera kuyigaragaramo.

Ibi birori byari byitabiriwe n'ababyeyi batandukanye bari baje kugira inama uyu mukobwa z'uko rwubakwa
Bahavu asezera ku muvandimwe we
Bahavu n'umubyeyi we wari witabiriye ibi birori
Bahavu yari afite akanyamuneza
Bahavu yasutse amarira ubwo yasezerwagaho na bagenzi be
Yigishijwe uko azajya atekera umugabo we
Bahavu Usanase Jeannette na Ndayikingurukiye Fleury baritegura kurushinga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .