Ni igitekerezo Bahavu avuga ko yagize mu rwego rwo gukomeza gususurutsa abakunzi ba filime ze nyuma yuko hashyizweho ingamba zo kuguma mu rugo zatumye agorwa no kongera guhuza abakinnyi ngo afate amashusho ya filime yarasanzwe akina yitwa "Impanga series".
Impanga Lockdown ni filime ikubiyemo ubutumwa bw’abakobwa babiri b’impanga ibihe bya #Gumamurugo byasanze bari bonyine.
Keza ukunda ubuzima buryoshye aba atorohewe no kuguma mu rugo mu gihe Kami bavukana we aba agerageza kumusobanurira no kumufasha kwakira ubushya batangiye.
Bahavu yabwiye IGIHE ko nyuma yo kubona ibihe byo kuguma mu rugo byongeye gushyirwaho muri Kigali, aribwo yafashe icyemezo cyo gutangira gutunganya iyi filime mu rwego rwo kumara irungu abakunzi be bari mu ngo.
Ati “Abakunzi bacu baba badukeneye mu bihe byose, mu bihe bikomeye by’umwihariko nibwo baba badukeneye kurushaho. Ni muri urwo rwego narebye nsanga byaba byiza mbakoreye filime y’uruhererekane ijyanye n’ibihe turimo mu rwego rwo kubafasha kuticwa n’irungu.”
Uyu mukobwa avuga ko atifuje gukora indi filime itandukanye n’Impanga yari amenyerewemo kuko yifuzaga ko abakunzi be babona ikibamara irungu muri ibi bihe bya #GumaMuRugo.
Ku kijyanye niba izanakomeza mu gihe #GumaMuRugo yaba irangiye, Bahavu yagize ati “Bizaterwa n’abakunzi bacu, nibatwereka ko bayikeneye tuzakomeza tuyikore kandi birashoboka guhuza ibihe n’ubutumwa dutanga, birashoboka ko twazagenda twandika bitewe n’aho ibihe bigeze.”
Bahavu yashimangiye ko ari kugerageza gukora ibishoboka byose ku buryo abakunzi babo batazicwa n’irungu muri ibi bihe.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!