Bahavu Jeannette uri mu bakinnyi ba sinema bagize izina rikomeye mu Rwanda yabwiye IGIHE ko abarenga 160 aribo bamaze guhugurirwa mu ishuri rye ari nabo bagiye gushyikirizwa impamyabushobozi.
Ati “Hashize amezi atandatu dutangiye guhugura abakinnyi ba sinema, muri icyo gihe byibuza abarenga gato 160 banyuze muri aya mahugurwa bahawe ubumenyi bw’ibanze mu gukina filime kandi twizeye ko nibagera ku isoko abantu bazabona itandukaniro.”
Bahavu avuga ko igitekerezo cyo guhugura abakinnyi ba filime yakigize ubwo yari atangiye gutunganya ize bwite, yajya gutoranya abo azakorana nabo agasanga bafite impano ariko barabura ubumenyi.
Ati “Si ukukubeshya benshi mu bakinnyi binjira muri sinema uba usanga bafite impano zidasanzwe, ariko ugasanga barabura ubumenyi buke. Ngaho aho nakuye igitekerezo cyo gutangiza amahugurwa.”
Bahavu ahamya ko bamwe mu bakinnyi yahaye amahugurwa yahise anabaha akazi muri filime ze nshya ari gutunganya, icyakora ahamya ko buri wese afite uburenganzira bwo kubakoresha mu gihe abakeneye.
Byitezwe ko abamaze guhabwa amasomo bazashyikirizwa impamyabushobozi zabo ku wa 28 Kamena 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!