Bahati Wellars yatangiye kuririmba ku giti cye asohora indirimbo yise ‘Duhe kukumenya’

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 20 Nyakanga 2020 saa 06:42
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Bahati Wellars wamenyekanye mu ndirimbo ziririmbwa mu bihe bitandukanye bya Misa, yasohoye indirimbo yise ‘Duhe kukumenya’, avuga ko ari intangiriro y’urugendo rwe rwo kuririmba ku giti cye atari mu buryo bwa korali nk’uko yari asanzwe abikora.

Iyi ndirimbo ‘Duhe kukumenya’ ni iya kabiri asohoye yakoze wenyine nyuma y’iyitwa ‘Icyomoro’. Ikubiyemo ubutumwa bwibutsa abantu ko Imana itari kure yacu, ahubwo ko kamere muntu ituma batayibona.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Bahati yagize ati “Iradukangurira kubona Imana muri bagenzi bacu bari hafi yacu, cyane cyane abadukeneyeho ubufasha ubu n’ubu kuko akenshi ari bo Imana izamo kudusura”.

Yavuze ko umuziki ari igice kinini cy’ubuzima bwe akaba ari yifuza kwagura kurushaho uwo ari we mu bikorwa byinshi by’umuziki no gutanga umusanzu we mu kubaka sosiyete mu byiciro bisaba imbaraga z’indirimbo n’umuziki.

Ati “Nicyo gitekerezo cyanjye kikaba n’inkomoko yacyo ubwacyo. Inzozi zanjye muri uru rugendo ntangiye ni ukugera kure hashoboka mu bikorwa by’umuziki bifitanye isano no kuririmba. Ni uguhaza amarangamutima y’abakunda indirimbo zanjye mu bice byinshi by’ubuzima”.

Bahati yijeje abakunzi b’ibihangano bye ko ubu ibikorwa bye bikomeje kandi byagutse noneho. Ati “Kuko ku buhanzi nari nsanzwemo bw’indirimbo ziririmbwa n’abantu benshi, ubu hiyongereyeho n’izo nje kuririmba ku giti cyanjye. Ni mu rwego rwo kubegera cyane no kubegereza ibihangano mu byiciro byinshi by’inganzo basanzwe bakunda”.

Uretse indirimbo ziganjemo izikoreshwa mu Kiliziya mu bice n’ibihe bitandukanye bya Liturujiya, Bahati afite n’izivuga ku mibanire n’imibereho y’abantu mu buzima busanzwe bwabo mu gihugu no ku Isi.

Mu mwaka wa 2004 indirimbo ya Bahati yitwa “Ruzahama by’Ihame”, yatwaye igikombe mu rwego rwa Diyosezi Gatolika ya Kibungo mu marushanwa yari yateguwe mu cyiciro cya Sinode na Gacaca Nkirisitu.

Mu mwaka wa 2007 yahimbye “Bigabiro bya Rugari”. Ni indirimbo yubahiriza Urwunge rwa Mutagatifu Yozefu i Kabgayi.

Mu marushanwa yateguwe n’Urwego rw’Umuvunyi mu Rwanda mu mwakawa 2009, indirimbo ye ni yo yatwaye igikombe ku rwego rw’igihugu.

Itorero ryitwa ‘Garukurebe’ ribyina imbyino n’indirimbo gakondo ribarizwa i Rwamagana rifite indirimbo za Bahati nyinshi cyane zikoreshwa mu bihe bitandukanye mu birori by’ubukwe.

Hari iyitwa “Mwimanye Inganji” n’iyitwa “Imbangukanabigwi ya Rutabangiramarere”. Izi ni indirimbo zivuga ku butwari bw’abanyarwanda muri rusange no ku Ntwari zarurwaniriye zikanarubohora.

Bahati kandi yahimbye iyitwa “Ishema ry’umushumba” na “Ruberamihigo” ni indirimbo yahimbiye Nyiricyubahiro Musenyeri Antoine Kambanda n’izindi.

Indirimbo za Bahati Wellars zizajya ziboneka ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo sheni ye ya Youtube yitwa ‘BAHATI Wellars Officiel’ n’izindi.

Inkuru bifitanye isano: Bahati Wellars, umuhanzi umaze guhimba indirimbo zisaga 1800 zikoreshwa muri Kiliziya

Umva indirimbo ’Duhe kukumenya’ ya Bahati Wellars

Bahati Wellars yasohoye indirimbo yise ‘Duhe kukumenya’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .